Bumbogo: Urengeje saa yine z’ijoro atarataha arakubitwa(Videwo)

Bamwe mu batuye mu mudugudu wa Ruraza mu murenge wa Bumbogo, baravuga ko batishimiye icyemezo cyafashwe cyo gushyiraho ibihano byo gukubita umuntu wese uzongera kurenza sa yine z’ijoro akiri mu muhanda atarataha.

Abaganiriye na Flash bavuga ko babwiwe mu nteko z’abaturage ko uzarenza aya masaha akiri mu nzira azajya akubitwa.

Aba baturage bo muri uyu murenge wa Bumbogo uherereye mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali, bavuga ko bitabira inama z’abaturage ziba buri wa kabiri. Abatuye mu mudugudu wa Ruraza akagari ka Ngara, bemeza ko babwiwe ko nta muturage wemerewe kurenza sa yine z’ijoro(22h00) atarataha.

Ngo abayobozi b’akagari, umudugudu n’ab’umutekano bababwiye ko urengeje saa yine atarataha azajya akubitwa nk’uko bishimangirwa na Denyse utuye muri aka kagari.

Ati “ Umuyobozi w’umutekano yaravuze ngo uwo bazajya bahura nyuma ya saa ine z’ijoro azajya akubitwa, urumva ko ibyo ari imiyoborere mibi no kubangamira abaturage. Abaturage bose bari mu nteko barabyumvise kugeza ubu barahangayitse. Ni imiyoborere mibi rwose.”

Uwineza yunze murye ati “ Icyo kintu cyo kuvuga ngo bazajya bahura n’umuntu saa ine z’ijoro akubitwe, ibyo sibyo rwose. Abantu baba bafite gahunda zitandukanye rero iyo umuntu akubonye izo saha akagukubita aba aguhemukiye pe!’’

Aba baturage bavuga ko bafite impungenge z’ibyavugiwe mu nteko yabo, bakanavuga ko iyo ufitanye ikibazo gito n’umuyobozi ataguha serivisi.

Sabukuru Feridinah utuye muri aka kagari ka Ngara agaragaza ko iyo ufitanye n’umuyobozi ikibazo adashobora kuguha serivisi, ahubwo ko agusaba amafaranga.

Aho yagize ati “Nk’ubu ufitanye ikibazo n’umuturage iyo ubibwiye umuyobozi ntabyumva akubwira ko azabikemura, yarangiza ntabikore. Nk’uko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika abivuga, iyo akazi kakunaniye uharira abandi ukavaho bakayobora. Dufitanye ikibazo narakugiriye nabi, akugirira inzika akaba yakwaka ibihumbi icumi, ufite 250 gusa yo kurya,ni ikibazo, akakwitwaramo wari uziko nta nzika mufitanye.”

Iki kibazo kivugwa muri uyu murenge wa Bumbogo nta handi kirumvikana mu mujyi wa Kigali, uretse umuturage wakorerwa urugomo bisanzwe.

Umuyobozi w’uyu murenge Madame Urujeni Gertrude avuga ko ibivugiwe mu nteko y’abaturage bigomba gukemurirwa ku murenge bakarenganurwa.

Ati “Mu byukuri biba byiza iyo umuturage agize ikibazo, yaba ikivugiwe mu nteko y’abaturage tutazi bakitugezaho yewe tukamanuka tukajya kugikemurira aho kiri dufatanyije n’abaturage bahatuye, dutekereza ko kuba umuyobozi w’umudugudu yavuga ngo umuturage uzataha saa ine azakubitwe, na daso azamukubite sinzi niba byabaho… mwaduhuza nawe tukumva ikibazo yaba afite.”

Inama z’abaturage ni gahunda ya leta y’u Rwanda ihuza abaturage bo mu mudugudu umwe, bakaganira ku bibazo bihari bagamije kubishakira umuti. Izi nama ariko kandi ni nazo zimenyeshwamo abaturage gahunda za leta. Ahenshi zikunze kuba ku wa kabili wa buri cyumweru.

Agahozo Amiella