Ministeri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ntiyemera 100% ibyavuye mu bushakashatsi ku buryo abaturage bishimira ibyiciro by’ubudehe, kuko ngo ababajijwe ni bake ku buryo wakwizera ukuri kw’ibitangazwa.
Mu bushakashatsi bwa ‘Transparency International’ ishami ry’u Rwanda, bwerekana ko abaturage babukoreweho 50%, aribo bishimiye ibyiciro by’ubudehe abandi 50% batabyishimiye.
Impamvu nyamukuru abaturage basobanura, ni uko usanga amakuru yatanzwe yahinduwe ageze mu nzego hejuru akabusana nayo bitangiye.
Ubu bushakashatsi bwerekana ko bamwe mu baturage bakabaye mu kiciro cya mbere, baba mu cya gatatu ugasanga abo bahingiraho ibibatunga aribo baje mu kiciro cya mbere. Ubu bushakashatsi bwerakana ko 1,5% by’abaturage batagira ibyiciro, 40% ngo barajuriye ariko ntibasubizwa ngo bajye mu byiciro bifuzaga.
Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr. Alivera Mukabaramba yabwiye abanyamakuru ko iyi mibare yagaragajwe n’ubu bushakashatsi, ibyinshi ataribyo kuko habajijwe bake n’ubwo bwose amakosa atabura.
Ati “ Muri ubu bushakashatsi wabonaga hari ibyo abaturage bavuze cyane, kandi umuturage akenshi ibyo avuga, haba harimo ibijyanye n’inyungu bagenda bashingiraho, kandi ibyinshi ntabwo biba ari byo.”
“ Ni abaturage bangahe babajije muri hafi miriyoni 12 z’Abanyarwanda? Ugafata abaturage 2000… nabonye ari ibihumbi 2 birenga. Ntabwo rero iyi ‘survey’(wayizera)… kandi twaragiye urugo ku rundi dukora ibyiciro by’ubudehe. Buriya mu gukora ibyiciro by’ubudehe tugenda urugo ku rundi, ntabwo dukora ‘survey’ (inyigo). Kubihuza rero n’abakoze inyigo, biba bigoye cyane.”
Umuyobozi w’Umuryango ‘Transparency International’ ishami ry’u Rwanda, Ingabire Marie Immaculee ngo kuba MINALOC itemera imibare yagaragajwe n’abaturage nta kibazo.
Gusa ngo ku nyungu z’abaturage hakwiye gutandukanywa servisi leta iha abaturage, ntizishingire ku byiciro by’ubudehe kuko niho hava ikizwi nko gutekinika.
Ati “Nta kundi wabigenza, ni ubushakashatsi. (Ubushashatsi) bushingiye ku bintu bitatu. Icya mbere ni ugukora kugira ngo abayobozi b’inzego z’ibanze nabo bumva iyi gahunda y’ubudehe, kuko uriya muturage ntiyabeshyaga. Uriya wavuze ngo babyitiranya no kwesa imihigo. Ntabwo yabeshyaga tumaze kubibona ahantu henshi. Abayobozi b’inzego z’ibanze bumve ko igikenewe ari ukuzamura Abanyarwanda, kandi n’ubundi leta ishoramo amafaranga menshi cyane. Ni bareke, bave ku bintu byo kuvuga ngo barashaka kugabanya umubare w’abakene. Kuko ibyo ngibyo binica n’igenamigambi rindi risanzwe.”
“Icyi kintu nibagerageze bacyumve, kandi n’ubirenzeho anabihanirwe; rega ikibazo cyo muri iki gihugu ni uko umuntu akora amakosa ntahanwe nabyo biri aho. Noneho ikindi, hari serivisi zimwe zigomba kuva rwose aho bafatira ikiciro cy’ubudehe. Ndi mu kiciro cya gatatu ni urugero, uri umuturage uri hariya koko ufite inzu, ufite imirima, nta n’ubumuga ufite, ariko ufite umwana ujya muri Kaminuza, ntabwo bwa bushobozi bwo kugutunga buzabasha kwishyura kaminuza. Icyo ngicyo kiri kumvikana ko nta munyarwanda wabasha kwishyurira abana batatu kaminuza. Natwe ubwacu n’abavuga ngo bafite n’imishahara usanga bafashe ideni.”
Mu bindi bibazo bigaragazwa muri ubu bushakashatsi mu mikorere y’ibyiciro by’ubudehe, harimo akarengane kubaba mu kiciro cya mbere bahimbwe amazina abasuzuguza ngo ni imfungwa za leta.
Ku ruhande rw’abaturage bo basanga ibyiciro by’ubudehe aho byakozwe neza byarabafashije ubuzima burahinduka, ariko basanga byakabaye byiza buruse na ‘mituelle’ babikuye mu bigenderwaho, kuko abenshi byabagizeho ingaruka.
Umwe yagize ati “ Sinzi ikintu bahereyeho. Twabaza, bakatubwira ngo ubwo ni uko imashini yabigenje, bikatuyobera ibyo ari byo.”
Undi agira ati “ Badushyize mu byiciro bya gatatu, ntitubashe kubona uko twivuza, kandi babaha inka, uri mu cyagatatu nta nka abasha kubona. Kandi nta mibereho dufite yo kudushyira mu kiciro cya gatatu.”
Ubu bushakashatsi bwerekana ko abagera 38% hari servisi babuze kubera ibi byiciro byakozwe nabi. Kuri ubu leta iri mu gikorwa cyo gukusanya amakuru ku byiciro bishya by’ubudehe. Nyamara ngo 60% by’ababajijwe ntibafite amakuru, naho 17% nibo bitabiriye inama.
Gusa ibi nabyo Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu igaragaza ko haba harimo gukabya, kuko izi neza ko abaturage bose begerewe ndetse kuri ubu ngo ibishya babasanga mu masibo ku buryo urugo ku rundi bamenya amakuru.
Alphonse Twahirwa