Indwara z’ibyorezo byakirindwa, ziracyahitana ubuzima bw’abantu

Minisiteri y’Ubuzima igaragaza  ko abantu batagakwiye kwicwa n’indwara z’ibyorezo kuko zirindwa, dore ko igaragaza ko 4% by’impfu z’abantu ku isi ziva  ku ndwara ziterwa n’umwanda.

Hirya no hino mu gihugu haracyagaragara abaturage bagifite ikibazo cy’umwanda mu ngo zabo.

Iki ni ikibazo inzego z’ubuzima zivuga ko kitagakwiye kuba kiri mu bitwara ubuzima bw’abantu kuko kugira isuku byakagizwe na buri wese.

Abaturage baganiriye na Flash baremeza ko hari abakigira umwanda, ibiteye impungenge ko byabakururira indwara ziwuturukaho.

Bitwayiki Theoneste yagize ati “Ni byiza ko mwatuvuganira kugira ngo abantu baza mu mujyi baturutse mu nkengero aho batuye baze bakeye. Indwara zituruka ku mwanda zo ni nyinshi sinazivuga ngo nzirangize, ariko hari nka kolera, hari indwara bita ubushita urwara ku mubiri hakazamo n’amashyira, hari inzoka ziterwa no gutegura amafunguro nabi, harimo n’abantu baba batazi kuyategurana isuku, nko koza ibyombo, n’ubwo badukangurira kugira udutanda tw’amasahane ariko siko ahantu hose baba badufite.”

“Ugasaba umuntu amazi akaguhera mu gikoresho cy’umwanda, ibyo byose rero ni ibishobora kudutera umwanda hatagize igikorwa.”

Undi yunzemo ati “Hari abagikora imirimo myinshi ari n’abakene bakabura ubafasha bakagira umwanda. Hari n’abakirwara amavunja cyane cyane abatuye mu byaro, baba bamerewe nabi ni ukuri bitewe n’ubukene baba bafite. Buriya bashobora kurwara inzoka zo munda kubera kurya nabi, bashobora kurwara ubuheri kubera kudakaraba, ariko yakaraba gute kandi aguwe nabi? Wowe waba waburaye ubundi ukajya gukaraba?”

Umunyamabanga wa Leta mu Minisiteri y’Ubuzima Dr. Ndimubanzi Patrick avuga ko ibyorezo biterwa n’umwanda bikomeje gutwara ubuzima bw’abantu, nyamara hakabayeho ubwirinzi.

Yagize ati “Impamvu tuvuga ko isuku ari ngombwa, ni uko hari udukoko dutera indwara tuba tujya ahantu hose hatandukanye. Iyo rero umuntu adafashe ingamba zitandukanye zo kubuza izo mikorobe umuntu ararwara. Byagaragaye ko mu mpfu ziterwa n’indwara y’impiswi hafi 60% ziva ku isuku nke, ariko ntago ari indwara y’impiswi gusa hari n’indwara z’ubuhumekero nazo ziterwa n’isuku nke.”

“Hari abantu bahuma ntibongere kubona kuko bagize isuku nke; hari indwara zitwa ‘Trachoma’ zandurira mu ntoki, niyo mpamvu rero dukomeza gukangurira abantu Gukaraba kenshi. Ariko icyo nshaka kuvuga cyane cyane ni indwara z’ibyorezo. Muzi za kolera, muzi za diyare, muzi izitwa giripe, ibyo byose bishobora gucyemuka abantu bagize isuku ihagije.”

Dr. Ndimubanzi Patrick asaba inzego za leta ndetse n’abaturage gushyiramo imbaraga zo kwirinda impfu zikomeje gutwara ubuzima bw’abantu, ziterwa no kutagira isuku.

Yagize ati “Icyo nshaka kuvuga cyane ni twirinde, turinde abantu impfu zitakagombye kubaho. Mu by’ukuri gupfa kubera ko umuntu atakarabye intoki, kubera ko atameshe, kubera ko atatunganyije aho aba, ni ibintu umuntu ashobora kwirinda ku buryo bworoshye twese tubigizemo uruhare.”

U  Rwanda ruri mu bukangurambaga bw’isuku ku mubiri, mu ngo n’aho abantu batuye no kugira ubwiherero bwujuje ibyangombwa kandi bufite isuku.

Ibi leta y’u Rwanda iri kubikora mu gihe mu bihugu by’abaturanyi nko mu Burundi havugwa icyorezo cya ‘Cholera’ kimaze guhitana abantu  1800, kandi iyi ndwara nayo ituruka ku mwanda.

Yvette Umutesi