Ministiri Busingye yahaniwe kurenza umuvuduko, bivugisha benshi

Ministiri w’ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ye Leta Johnston Busingye yahanishijwe gutanga ibihumbi 50 Frw nyuma y’aho camera zo ku muhanda zipimye zigasanga yarengeje umuvuduko.

Camera ziri ku mihanda itandukanye zikozwe mu ikoranabuhanga zifite uburyo zikurikirana abatwara ibinyabiziga batakurikije amategeko y’umuhanda.

Kuva hashyirwaho kamera zigenzura umuvuduko mu mihanda myinshi itandukanye hirya no hino mu gihugu muri uyu mwaka, benshi barandikiwe kubera kurenza igipimo cy’umuvuduko cyagenwe, gusa abenshi ntibamenye ko n’abayobozi bakuru nabo bandikirwa.

Kuri uyu wa gatatu, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta Johnston Busingye yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter ko kamera yabafashe batwaye imodoka bihuta cyane, yerekana n’inyemezabwishyu yandikiwe, bisembura abantu kuvuga byinshi bitandukanye ku mbuga nkoranyambaga.

Minisitiri Busingye yashimiye urwego abashizwe umutekano wo mu muhanda n’Irembo bamaze kugeraho.

Irembo ni uburyo bwifashisha ikoranabuhanga ryishyurirwaho serivise za Leta n’amande y’abakoze amakosa mu muhanda.

Bamwe mu batanze ibitekerezo kuri uyu muyobozi wandikiwe, bagaragaza amarangamutima mu bitekerezo byabo.

Gusa hari abatunguwe no kumva umuyobozi mukuru nawe ashobora guhanirwa amakosa yo mu muhanda, mu gihe abandi bashimye cyane uburyo Minisitiri Busingye yemeye ikosa.

Uwanditse bwa mbere kuri iyi nyandiko ya Busingye ukoresha amazina ya @JosephRyayasa yanditse ati “ Nyakubahwa, numvaga wowe usonewe.”

Minisitiri yahise amusubiza ati “ Ibyo ntakibazo. Rero hindura ibyo wari uzi, ubisimbuze ikinyuranyo cyabyo.”

Undi ukoresha amazina ya @NdayiziyeChris6 yanditse ati “ Mu by’ukuri uri umwe mu baminisitiri nkunda, ariko nakurakariye! Kuri iyi nshuro wanyuranyije n’amategeko kandi bihabanye n’ibyo uhora utwigisha.”

Minisitiri Busingye yamusubije avuga ko atari we wari utwaye imodoka, ko ahubwo yari ari mu modoka n’abantu benshi barimo n’umushoferi.

Ati “ Sinzi aho kamera yadufatiye. Byose biranjya ku mutwe kubera ko iyi modoka yanditse ku mazina yanjye.”

Hari abashimye aho ikoreshwa ry’ikoranabuhanga rigeze mu gukumira amakosa akorerwa mu muhanda, bavuga ko bishobora kuba inzira nziza yo guca ruswa ikunze kugaragara mu muhanda.

Uwitwa bikorimana Jean Dama yagize ati “ Nanjye baranyandikiye kuwa gatanu. Ni byiza cyane kuba kamera ntaho duhurira, kandi nta Ruswa izongera kubaho ku bapolisi. Gusa icyo nasaba ni uko, bishoboka igihe cyo kwishyura cyakongerwa, umuntu akazajya yishyura mu mpera z’ukwezi. Ubu imodoka yanjye iraparitse.”

Minisitiri w’Ubutabera yamubwiye ko icyifuzo cye cyumvikana, kandi ko inzego zibishinzwe zizakigaho zitonze.

Izi kamera zigenzura umuvuduko zashyizwe ku mihanda myinshi itandukanye hirya no hino mu gihugu mu ntangiriro z’ukwezi kwa karindwi, ngo zigabanye impanuka za hato na hato zari zikomeje kwiyongera.

Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye