Baratabariza abafite abana bamugaye

Hari ababyeyi basaba leta gufasha bagenzi babo babyaye abana bafite ubumuga kubajyana mu bigo bibitaho.

Ubuhamya bw’abafashw, bugaragaza ko abana babo barerwa neza kandi ko ubuzima bwabo bwahindutse.

Irabaruta Claudine ni umwe mu babyaye abana bafite ubumuga, avuga ko mbere y’uko umwana we amujyana mu kigo gifasha abana bafite ubumuga bw’ingingo n’ubwo mu mutwe ‘Heroes Day Care Center’, atashoboraga kumushyira ahagaragara.

Ati “Umwana wanjye ntaramuzana hano, yagiraga kwikanga tukaba tutabona n’abashyitsi ngo tube twamushyira mu ruganiriro.  Icyo gihe yagumaga mu cyumba kuko yageraga ahantu abantu bari akikanga, yabona amasura atazi umwana akikanga, ariko aho umwana yagereye muri iki kigo, ubu ntagitinya, ntago tukibona abashyitsi ngo tumuheze mu cyumba. Uko intebe ziteye mu ruganiriro z’abashyitsi, haba harimo n’intebe y’umwana wacu.”

Irabaruta, mugenzi we kimwe n’abandi babyeyi bavuga ko hari impinduka ku muryango wari ufite abana bafite ubumuga  bagejejwe muri iki kigo.

Irabaruta ati “Ubwo rero twabagejeje ahangaha abana bacu baratinyuka, ndetse natwe tubasha gutinyuka, aho hari abana bamwe baheranwaga mu ngo ntibabashe kuvuzwa,ntibabashe kwiga, ndetse no gukaraba byari bigoye,ariko aho abana bagereye muri iki kigo, usanga hari ibyahindutse kuri twebwe ababyeyi ndetse hari naho byakuye abana.”

Mugenzi we yunzemo ati “ Nanjye ntaraza hano nari nigunze ariko ubu ngubu namaze kwiyakira ngira icyizere cy’uko umwana wanjye azakira akagenda. Mba mbona hari icyahindutse ku buzima bw’umwana wanjye.”

Ikigo ‘Heroes Day Care Center’ kimaze imyaka imyaka 5 cyita ku bana bafite ubumuga, cyibaha n’uburezi bw’ibanze, kibaba cyashinzwe n’ababyeyi bari bafite umwana wavukanye ubumuga.

Gusa n’ubwo bagize icyo gitekerezo, Nyiragwiza Annunciate umuyobozi w’icyo kigo avuga ko bahura n’imbogamizi zitandukamye zituma badafata abandi bana benshi bakigungiye mu miryango.

Ati “Dufite ikibazo cy’uko abana batugana ari benshi, tukaba tudafite aho tubashyira. Mwabonye turakodesha ni igikorwa cyatangijwe n’ababyeyi ku bushake bwabo, gukodesha rero inzu nyinshi abana bakwirwamo ntago tubifitiye ubushobozi, dukeneye ubufasha, dukeneye ubuvugizi kugira ngo tubone ahantu hagutse hakwakira abana bose baje batugana.”

Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB rwanafashije iki kigo miliyoni 25 ku bufayanye n’abafatanyabikorwa, ruvuga ko ubufasha butangwa na ‘Heroes Day Care Center’ kuba bafite ubumuga ari ubwo gushyigikirwa, rukizeza ubuvugizi ku bibazo gifite.

Madame Kayitesi Usta ni umuyobozi mukuru wa RGB yagize ati “Ni ukugerageza kuganira naho igenamigambi rikorwa mu nzego zitandukanye. Ari mu bafatanyabikorwa, ari mu nzego za leta bireba, ndetse aho tuzanashobora tuzaganira n’abikorera.”

“Kuko hari ibintu byinshi mwabonye abikorera bashobora gutangaho umusanzu, kandi utanabahenda bo baramutse bamenye icyo gufasha. Igikomeye cyane muri ibi rero, ni ukugira ngo tumenye ibimenyetso byaho igenamigambi rikwiriye kujya nicyo ryahindura.”

Niba miliyoni 25 zishobora guhindura ubuzima bw’abantu kuri kiriya kigero, birakwiye ko babona ijwi rihagije n’abandi bakekaga ko bihenze bagatinyuka bakabafasha kugira ngo bariya bana nabo babeho ubuzima bwabo bwuzuye n’impano zabo zibarimo zishobore kugaragara, ntitubafate nk’aho zidafite agaciro mu muryango Nyarwanda.”

Mu bindi byifuzo abafite abana muri iki kigo bafite, ni ukubona aba ‘specilalist’ babasuzumira abana bakamenya urwego  rw’ubumuga rwa buri mwana kugira ngo bahabwe amakarita bashobore kuvuzwa no gufashwa mu bundi buryo.

Yvette UMUTESI