Imihigo y’ingo, intwaro mu iterambere ry’abaturage

Hashize igihe mu Rwanda hatangiye gahunda y’imihigo y’ingo  aho  abagize umuryango biha gahunda y’ibikorwa bagamije kuzageraho mu gihe runaka.

Bamwe mu baturage no mu murenge wa Burega mu karere ka Rulindo, baravuga ko gahunda y’imihigo y’ingo  yatumye barushaho gukora cyane  ingo zabo zihuta mu iterambere.

Uwamaliya Jeanette ati “ Amafaranga bampa iyo nkora VUP nyashyira mu matasinda ayandi ayandi nayaguze telefoni, ndatagenya ko muri uyu mwaka ugiye kuza wa vision nzagura ikibanza cy’ibihumbi 200.”

Undi witwa Rutaremara Cpyrien ati “ Nahize kuzajya ncana amatara iwanjye mu rugo,  nkagura radiyo na televisiyo, nkubaka inzu nziza kandi ndi kugenda mbigeraho .”

Undi nawe witwa Twagiramariya Immaculée ati “ Njyewe icyo nahize, nahize gutanga mituweli kandi narayitanze, ikindi nongeye guhiga ni ugushyira abana mu ishuri kandi ubu bariga.”

Inzego z’ibanze zigaragaza ko iyi mihigo yatumye abaturage bumva ko iterambere ku giti cyabo ribareba nkuko bisobanurwa na Mbera Rodrigues, Umunyamabangwabikorwa w’umurenge wa Burega mu karere ka Rulindo.

Ati “ Umuturage ibyo atateguye ntabwo ashobora kumenya ko yabigezeho cyangwa se atabigezeho, ariko kubera ko ari urukiramende aba yihaye buri gihe aryama atekereza umuhigo avuga ngo uyu muhigo nzawugeraho ryari?”

Abakurikiranira hafi politiki y’u Rwanda bagaragaza gahunda y’imihigo y’ingo nk’iyatumye abaturage by’umwihariko abo mu miryango ikennye, bumva ko ari inshingano zabo gukora bakivana mu bukene.

Mupiganyi Appolinaire, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umuryango ‘Transparency International’ ishami ry’u Rwanda,urwanya ruswa n’akarengane.

Ati “ Urugero natanga nko mu mijyi mu ngo z’abifashije  sintekereza ko iyo gahunda y’imihigo y’ingo ari ngombwa, kuko aba ari bantu bajijutse bize bazi icyo bagomba gukora. Ariko turebye umuryango wacu mugari nyarwanda, burakenewe cyane .”

Inzego za Leta zigaragaza ko gahunda y’imihigo y’ingo itaraza,wasangaga abaturage bakora uko bishakiye nta gahunda.

Minisitiri w’imari n’igenamigambi Dr. Uziel Ndagijimana, avuga ko mu mihigo y’ingo umuturage akora ibiri mu bushobozi bwe, ibyo adashoboye Leta ikamwunganira.

Ati “ Abaturage begerewe bagasurwa, bakagirwa inama, hari byinshi bakwikemurira, ariko abadafite ubushobozi bafashwa kubigeraho nka biriya twavuze byo kubakirwa.”

Gahunda y’imihigo y’ingo ikorwa n’umuryango ugizwe n’umugabo,’umugore, abana bakicara hamwe, bagahiga icyo bazageraho mu mwaka, bakacyandika mu ikayi y’imihigo, inzego z’ibanze zikajya zikurikirana niba ibyo ingo ziyemeje zibishyira mu bikorwa.