Perezida Kagame yumvise agahinda k’urubyiruko rugorwa no kubaka

Perezida wa Repubulika Paul Kagame asanga inzengo za leta n’iz’abikorera ari zo zifite inshingano zo gushyiraho uburyo bworohereza urubyiruko kubona ubushobozi bwo kubona aho gutura, badakomeje kuba umuzigo w’ababyeyi babo.

Ni mu gihe bamwe mu rubyiruko hirya no hino mu gihugu bakomeje kugaragaza ko ikiguzi cy’ubuzima buhenze, ari imwe mu nzitizi zituma gutunga inzu bifatwa nk’inzozi kuri bamwe.

Jean Bosco wo mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Masaka, ni umwe mu rubyiruko rwitabiriye ibiganiro umukuru w’igihugu yagiranye n’urubyiruko ‘Meet The President’, ahawe umwanya yagaragarije Umukuru w’Igihugu inzitizi zo kubona aho gutura ku rubyiruko mu minsi ya none, kugeza n’aho hari abageza imyaka yegereye ibavana mu rubyiruko bakibana n’ababyeyi ku babafite.

Yagize ati “Ugasanga umusore ashobora kumara imyaka 35 iwabo atarabona aho gutura kubera ikibazo cy’imiturire, tukaba twasabaga ko mwaduha nk’umudugudu uciriritse, kugira ngo n’urubyiruko natwe tubashe gutura.”

Hari n’urubyiruko ruvuga ko ruba rwakoze ibishoboka byose kugira ngo rubone intangiriro zo gushaka ubushobozi bwo kubaka inzu, ariko ngo bakazitirwa n’imbogamizi zishingiye ku ku kutoroherezwa ikiguzi cyo kubaka kigakomeza kuba inzitizi.

 Ndamyumugabe Alexandre utuye mu murenge wa Ririma mu karere ka Bugesera aragira ati “Ibyangombwa byo kubaka nk’urubyiruko ubundi bakabiduhereye ubuntu kuko nta hantu amafaranga ari kuva. N’ugura amabati ntabwo uzabona ayo kugura ibindi birimo n’ibyangombwa.”

Mugenzi we ati “Niba ufite ikibanza wariyandayanze ukakibona ukobona n’amabati, kubaka nabwo ni ikibazo”

Perezida wa Repubulika Paul Kagame asanga ibi bibazo urubyiruko rugaragaza byo kubura aho gutura byakemuka leta n’abikorera babigize uruhare. Mu buryo bumwe Umukuru w’Igihugu asanga izo nzego zombi zashora imari mu bikorwa  byo kubaka  amazu aciriritse ku buryo urubyiruko rwabona ubushobozi bwo kuyagura mu gihe runaka.

Ati “Ni byo! Inzego za leta n’abikorera bafatanije kugira ngo bubake amazu nk’ayo abantu badafite amafaranga menshi cyane, ariko bagerageje gukora ibyo bashoboye kugira ngo bashobore nko kwigurira inzu, kugira ngo bashobore kwibana bonyine batagombye kuba umuzigo w’ababyeyi”

Umukuru w’igihugu kandi asanga ubwo buryo bukwiye kubanzirizwa no kubaka ubushobozi bw’urubyiruko, hashyirwaho amahirwe yo kubona ibyo urubyiruko rukora birwinjiriza amafaranga, ibyo kandi nabyo bigakorwa ku bufatanye hagati ya leta n’abikorera.

Tito DUSABIREMA