U Rwanda rwakiriye inkunga yo kurwanya imirire mibi

Ikibazo cy’imirire mibi no kugwingira mu Rwanda gishobora kubonerwa umuti urambye mu gihe inguzanyo ingana na miliyoni 91 z’amadolari y’Amerika ubuyapani bwahaye leta y’u Rwanda yakoreshwa neza.

Nyuma yo gusinyana amasezerano na Guverinoma y’Ubuyapani ingana na miliyari zisaga 90 z’amafaranga y’u Rwanda Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi MINECOFIN yatangaje ko iyi nguzanyo izafasha kuvugurura urwego rw’Ubuhinzi n’Ubworozi hagamijwe kurwanya imirire mibi.

By’umwihariko Minisitiri Dr. Uzziel Ndagijimana uyobora MINECOFIN anahamya ko iyi nguzanyo ari umwihariko.

Yagize ati “Ubundi Abayapani badufashaga mu mishanga ijyanye n’amashanyarazi, imihanda, ubuhinzi ariko akaba ari amafaranga agenewe uwo mushinga gusa, ariko ni ubwa mbere Ubuyapani butanze aya mafaranga anyujijwe mu ngengo y’imari biha ubwinyagamburiro leta mu mikoreshereze yayo.Leta icyo isabwa ni ukuba twumvikanye intego tugomba kugeraho.”

Kugeza ubu kugwingira mu bana bari munsi y’imyaka 6 biri ku kigero cya 35 %, ni mu gihe kuva mu myaka ine ishize leta y’u Rwanda yagabanyije iki kigero cyo kugwingira ku ijanisha rya 7 %.

Hagati aho leta y’u Rwanda yo ivuga ko ifite gahunda ko nibura mwaka w’ingengo y’imari wa 2023/2024, izaba yagabanyije ikigero cyo kugwingira mu bana bari munsi y’imyaka itanu ku ijanisha riri munsi ya 19 %.

Ugendeye kuri iyi mibare ntiwashidikanya kuvuga ko ikibazo cy’igwingira ry’abana bato gihangayikishije cyane, nk’uko bigarukwaho na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame.

Ati “Uzi ikibazo turwana nacyo cy’imirire mibi, cy’imirerere mibi y’abana bacu bato? igihe imyaka ya mbere itatu iyo bayitakaje, utaramugaburiye neza imyaka ikurikira ibiri cyangwa itatu, iyo udakoze ibyo wagombaga gukora kugira ngo umwana abe muzima azagire ubuzima bwiza hari ibitagaruka.”

Nubwo bimeze bityo muri rusange leta y’u Rwanda ivuga ko iyi nguzanyo Abayapani bahaye u Rwanda izashyirwa mu kuvugurura Urwego rw’Ubuhinzi n’Ubworozi hagamijwe kurwanya iki kibazo cy’imirire mibi.

Icyakora Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ivuga ko nta mishinga mishya ihari mu gukoresha iyi nkunga.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), Musabyimana Jean Claude arabisobanura uku “Mu rwego rw’ubuhinzi aya mafaranga azadufasha mu bikorwa gahunda dusanganywe izagera muri 2024 irimo guteza imbere ubuhinzi ariko bugamije imirire myiza, kubonera abanyarwanda ibyo kurya bihagije kandi byiza bituma ikibazo k’imirire mibi kiganuka.”

Iyi nguzanyo guverinoma y’Ubuyapani yahaye u Rwanda ni imwe mu ziciriritse izatangwa mu gihe cy’imyaka 3, yishyurwe mu gihe cy’imyaka 40 irimo 10 isonewe,yisyurwe ku nyungu ya 0.01 %.

Yvonne MUREKATETE