Rubingisa Pudence wakoze muri kaminuza y’u Rwanda yatorewe kuyobora umujyi wa kigali

Rubingisa Pudence ni we muyobozi mushya w’Umujyi wa Kigali, nyuma yo gutorwa ku majwi 71, atsinze Rutera Rose wagize amajwi 22. Mu bantu 116 bagombaga gutora, hatoye 94.

Rubingisa yakoze muri Kaminuza y’u Rwanda nk’umuyobozi wungirije ushinzwe imari, akora muri ISAE Busogo, muri MINECOFIN ashinzwe igenamigambi, ubu akora mu kigo cyigenga.

Rubingisa asimbuye Rwakazina Marie Chantal uheruka kugirwa Ambasaderi mu gihugu cy’u Busuwisi.

Umuyobozi w’umujyi wa Kigali atowe n’abagize Komite Nyobozi y’Umujyi wa Kigali bari bamaze gutorwa ndetse no kurahirira imirimo bashinzwe.

Bayisenge Jeannette ni we watorewe kuyobora Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali, yungirijwe na Kayihura Muganga Didas wiyamamaje ari umwe, umwanditsi aba Baguma Rose.

Abandi bayobozi bagomba gutorwa kuri uyu wa Gatandatu bari bumenyekane mu masaha ari buze ni abungirije umuyobozi w’umujyi wa Kigali umaze gutorwa  ariwe Rubingisa Pudence.

Barimo Ushinzwe Imiturire n’Ibikorwaremezo n’ushinzwe Imibereho myiza n’Iterambere ry’Ubukungu.

Abatowe bafite  manda y’imyaka itanu ishobora kongerwa.

Inteko itora Komite Nyobozi y’Umujyi wa Kigali yari igizwe  n’abagize Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali n’abagize Biro z’Inama Njyanama z’imirenge yose iwugize.