Wari uzi ko Aba ‘Sapeur’ bashobora kuguza Banki kugira ngo bambare neza?

Aba Sapeur(Abasaperi) ni abantu bazwi ho kwambara imyenda n’inkweto bihenze, n’ubwo bazwi cyane  muri Congo zombi magingo aya bamaze gukwira isi yose.

Hari Abasaperi badatinya kuguza Banki amadorali y’Amerika arenga ibihumbi umunani ni ukuvuga arenga Miliyoni 8 y’amafaranga y’u Rwanda ari ayo kugura inkweto n’imyenda.

Ni nde utaryoherwa no kubwirwa ko yambaye neza kandi akabyumva kenshi mu matwi ye? Yabigize ubuzima kuri we kugaragara neza nicyo cyamuzanye ku isi, uwitwa Maxime Pivot ni umuturage wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Maxime Pivot ni Umusaperi wo ku rwego rwo hejuru, nta kimushimisha mu buzima nko kwakirwa nk’umwami mu isoko riri hafi yaho atuye mu gace kadashamaje mu mujyi wa Kinshasa.

Abaturage bati “Ni we w’ibihe byose!Maxime Pivot,ni uwa mbere ntawamuhiga,uhesha ishema agace kacu,urakoze cyane Pivot.

Pivot ni urugero rumwe rw’ababrirwa mu bihumbi bambara neza, ni Abasaperi biganjemo abakomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Congo Brazaville.

Ni ibintu bakora atari impanuka, Sapologie (Sapoloji) ni ubuzima, ni imyumvire, ni imibereho ku ba sapeur.

Abasapeur ntabwo ari ab’iminsi ya none, amateka yabo agaragaza ko ari abo mu kinyejana cya 19 ariko ngo ahagana mu mwaka wa 1960 Abasaperi bariyongereye.

Ubwiza bw’imyenda yabo bugaragazwa n’amabara menshi, kwiyongera kw’abasapeur bifitanye isano no kwihimura ku Bakoloni kuko bangaga kwambara imyenda nk’iyabo Bakoloni.

Ijambo Sape rikomoka kuri Christian Rubaki, umunyekongo uba I Paris.

Uyu yashinze iduka ririmo amakoti y’amabara menshi.

Rubaki ati “Birahenda naziguze kubera ko ndi umusapeur,Niba uri umusapeur uba ugomba gutunga inkweto za westons,byansabye kuzigama kugira ngo nzigure,byansabye imyaka ibiri yose. ”

Uwo yari Pivot Maxime uhendwa cyane n’imyambaro yambara, n’ubwo imibereho isa n’iciriritse, ntabwo atinya kugura inkweto ikorerwa mu Butaliyani yitwa alligator Boots.

Undi mu saperi  urondora imwe mu myenda ye ihenze yagize ati “Iri Kote ryitwa Kenzo ni ikoti rya mbere mfite rihenze,rirahenze nyine  mfite kandi n’irindi rya Giargio Armani n’ijaketi ya Yves Saint Laurent. ”

Igitangaje ariko hari n’abo biba ngombwa ko baka inguzanyo muri Banki amafaranga y’umurengera yo kugura imyenda n’inkweto bidasanzwe, ni ubuzima bw’Abasaperi.

Ati “Kubera ko ndi umukozi wa leta nsaba inguzanyo, yego nasabye inguzanyo inshuro enye, ubwa mbere  nagujije miliyoni umunani, ubwa kabiri esheshatu, ubwa gatatu zirindwi n’igice, ,tekereza gufata inguzanyo muri Banki kubera kugura imyenda gusa,nkagura nkagura nkagura.”

Ntawufatwa nk’umwami wa Sape  kuko kugeza ubu yamamaye mu bihugu byinshi ntibikiri umwihariko w’ab’i Kinshasa cyangwa Brazaville gusa.

Mu mwaka wa 1979 rurangiranwa muri muzika mu njyana ya Lumba yahimbye indirimbo yitwa ‘Matebo’ yavugaga kuri Sape byamugize umwami wa Sape (Cyangwa kurimba bidasanzwe) kugeza apfuye.

Nk’uko bigaragara mu gitabo cya Manuel Shapi yise ‘Une histoire de la Sapologie Africaine’ cyangwa amateka yo kurimba bidasanzwe muri Africa, Abasaperi ngo bagendera ku mategeko icumi nk’ay’Imana.

 Rimwe muri ayo mategeko ngo ni uko umuntu agomba kuba Umusaperi akiri ku isi agatsapana n’abantu kuko no mu ijuru ngo aba atsapana n’Imana.

Irindi tegeko  ni uko abasaperi bubahwa ahantu hose bityo ko baba bagomba guhora basa neza.

Abasaperi baracyahari kandi bakwiriye hirya no hino ku Isi, nko mu Bufaransa ngo hari utubari  udashobora kwinjiramo utarerekana ko uri umusaperi, ubakunda cyangwa wisanisha nabo.

Tito DUSABIREMA