Impaka z’urudaca ku ikoreshwa ry’ibiribwa bitubuwe ‘GMO’ muri Afurika

Bamwe mu bahanga muri Siyansi basanga ibihugu by’Afurika bidakwiye kwirengagiza uburyo bwo gutubura ibiribwa hakoreshejwe ikoranabuhanga kuko ngo ari bwo bwonyine bwatuma ibihugu by’uyu mugabane byigobotora ibura ry’ibiribwa ryibasiye uyu mugabane.

GMO, Genetically Modified Crops twagenekereje mu Kinyarwanda tubiha inyito y’ibiribwa byatubuwe hakoreshejwe ikoranabuhanga, urugero igitoki gishobora gupima ibiro hafi 200 cyangwa umwumbati umwe munini cyane wahinzwe hifashishijwe ikoranabuhanga rihambaye.

Impaka ku kamaro k’ibihingwa bitubuye by’umwihariko kuri Afurika zo nan’ubu ziracyari urudaca, muri iyi nkuru turifashisha igice cy’impaka ndende hagati y’abahanga muri siyansi n’inzobere mu by’ubuhinzi bari bitabiriye inama yiga ku kwihaza mu biribwa ku mugabane w’Afurika yabaye hagati ya tariki 5 na 6 Kanama uyu mwaka hano I Kigali.

Umwe mu bahanga muri Siyansi wanatwaye igihembo kitiriwe Nobel yagaragaje impamvu Afurika ikeneye ibiribwa bitubuye.

Yagize ati “Impamvu tubikeneye nyakubahwa minisitiri, tubikeneye kubera ko igihe cyo kongera umusaruro w’ubuhinzi Afurika ifite ari gito cyane, niba usabwa kongera 40% mu myaka 11 iri mbere biradusaba kongera umusaruro w’ubuhinzi n’uwubukungu bushingiye ku buhinzi, ku buryo dukoresha amahirwe yose atangwa na siyansi ahari.”

Ku rundi ruhande Dr. Agnes KALIBATA umunyarwanda uyobora umuryango Nyafurika uharanira guteza imbere ubuhinzi AGRA yibajije icyo uburayi bukora kugira ngo bwihaze mu biribwa kandi budashyigikiye ikoreshwa ry’ibiribwa bitubuye.

Byinshi mu bihugu by’uburayi ntibyemera ko ibihingwa byatubuwe bicururizwa iwabyo.

Dr. Kalibata ati “Icyo nshaka kuvuga hano ni iki, ntabwo ducuruza muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ntabwo ducuruza na Brezil ahubwo twakira ibiva muri ibyo bihugu, ahubwo ducuruzanya n’Uburayi, kandi uburayi ntibukozwa iby’ibiribwa bitubuwe. Ibyo ntarumva uyu munsi n’icyo uburayi burimo gukora gitandukanye gituma bwihaza mu biribwa Afrika idakora gituma itihaza mu biribwa?”

“Kubera ko ibi biganiro nibirangira, turasubira mu bafatanyabikorwa bacu mu bucuruzi, ari bo bakoloni bacu ba cyera hanyuma tuganire, kandi ibiganiro tugirana n’ubundi ntibishyigikiye ibiribwa bitubuwe, Ni iki bakora ngo babone umusaruro twe twananiwe gukora, cyangwa hari ibyo bakora twe tutumva neza?”

Mohamed Hassan umunyasudani uyobora Ikigo Mpuzamahanga Giteza Imbere Siyansi(world Academy of Sciences),  asanga nta bundi buryo  ibihugu by’Afurika byakoresha mu kongera umusaruro hadakoreshejwe ikoranabuhanga rigezweho mu buhinzi.

Ati “Biratangaje kubona Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara yohereza hanze ibikomoka ku buhinzi biri munsi y’ibya Thailand, ibi mbisoma mu makuru, hari ubushobozi bwo kongera umusaruro, rimwe na rimwe birantangaza iyo abanyaburayi bagiye muri Amerika, bararya ntabwo bicwa n’inzara kandi iby’inshi mu byo barya n’ibituburano, ntabwo mbyumva neza! Ariko icy’ingenzi NI uko tugomba kongera umusaruro kandi uburyo bwonyine bwo gukora ibyo ni ugukoresha tekinoloji nshya.”  

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr. Gerardine MUKESHIMANA we avuga ko ari ku ruhande rw’abashyigikiye ikoreshwa ry’ibiribwa bitubuye kubera impamvu nawe agaragaza.

Yagize ati “Ibi ng’ibi bavuga ni ibijyanye n’ibyo nzi, kuri njye nemeranya n’aba bari hejuru y’uko nta kibazo gihari, kubera ko n’ibi ng’ibi turya byakozwe k’uburyo busanzwe byose byaratubuwe.”

Miliyoni 250 z’abanyafurika bakeneye ibiribwa kandi mu bana ijana b’Afurika 30 baragwingiye, niba kimwe mu byakemura ikibazo k’ibiribwa ku mugabane w’Afurika ari ukubitubura hakoreshejwe ikoranabuhanga rya none, umupira n’ubundi urahama hagati y’abahanga muri siyansi n’abanyapolitike mu guhitamo niba abantu bakomeza kubana n’inzara cyangwa bakarya ibitubuye bishobora no kugira ingaruka ku mubiri.

Tito DUSABIREMA