Polisi Mpuzamahanga ‘Interpol’ iravuga ko kuba ibihugu bya Afurika y’iburasirazuba n’iyo hagati bidafitanye amasezerano y’ubufatanye mu kurwanya ibyaha bituma habaho urujya n’uruza rw’abanyabyaha bakora ibyaha mu bihugu bimwe bagahungira mu bindi bikagorana kubata muri yombi.
Ibi byagarutsweho kuri uyu wa 21 Kanama 2019 mu nama iri kubera mu Rwanda ihuje abahagarariye polisi mpuzamahanga muri Afurika y’iburasirazuba n’iyo hagati bari kurebera hamwe uko bashyiraho amasezerano y’ubufatanye mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka.
Ibyaha byo gucuruza abantu, iby’iterambwoba no kunyereza umuntu w’igihugu byagaragajwe nka bimwe mu byaha byambukiranya imipaka, bikunze kugaragara muri Afurika y’iburasirazuba n’iyo hagati ariko ba ny’iri kubikora bikagorana kubata muri yombi bitewe n’uko nta masezerano y’ubufatanye mu kurwanya ibyaha hagati y’ibihugu.
Umuyobozi w’shami rya iInterpol mu karere ka Afurika y’iburasirazuba Gedeo Kimilu, yavuze ko amasezerano hagati y’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba n’iyo hagati azatuma habaho gusangira ubunararibonye hagati ya polisi z’ibihugu.
Yagize ati “Icyo twiteze muri iyi nzira y’ubufatanye hagati y’Akarere ka Afurika yo hagati n’ak’Afurika y’Iburasirazuba, hazabaho gusangira ubunararibonye no gukorera hamwe hagati y’inzego za Polisi kandi habeho no gusangira ubunarabubonye binyuze mu mahugurwa n’imyitozo.”
Ukuriye Ishami rya Interpol mu karere ka Afurika yo hagati Michel Koua, avuga ko bimaze kugaragara ko abanyabyaha bakora ibyaha mu gihugu kimwe bagahungira mu kindi bikagorana kubafata kuko ibihugu bidafitanye amasezerano yo kurwanya ibyaha.
Ati “Ikibazo navuga twabonye ni uko hari abanyabyaha bakora ibyaha mu karere kamwe cyangwa mu gihugu kimwe bagahungira mu kindi gihugu kiri mu kandi karere, aya masezerano rero azatuma bene abo bantu bafatwa bashyikirizwe ubutabera.”
Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi ugaragaza ko hari ibyaha byambukiranya imipaka bitandukanye bikorerwa muri Afurika binaba inzitizi ku iterambere ryabyo.
Ibyo birimo nko gukora ubucuruzi bw’ibintu bitemewe nk’ibiyobyabwenge, ubucuruzi bwa magendu n’ibindi.
Kuba Afurika y’Iburasirazuba n’iyo hagati bishaka gushyiraho amasezerano y’ubufatanye mu kurwanya ibyaha, Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi mu Rwanda, Bwana Nicola Bellomo, asanga ari umugambi ukomeye bagomba gushyigikira.
Ati “Ntekereza ko kurwanya ibyaha byamukiranya imipaka bizatuma habaho ituze n’umutekano mu bihugu, niyo mpamvu dushyigikiye cyane iyi nzira yatangiye.”
Amasezerano y’ubufatanye mu kurwanya ibyaha hagati y’ibihugu bya Afurika y’Iburazirazuba n’iyo hagati naramuka yemejwe, u Rwanda ruvuga ko azarufasha mu kunoza imikoranire n’ibindi bihugu mu gukurikirana abanyabyaha nk’uko bisobanurwa na Isabelle KALIHANGABO, umunyamabanga mukuru wungirije rw’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB.
Ati “Icyo u Rwanda rwitegura ni ugukomeza gukorana n’ibyo bihugu byose bizaba bikubiye muri ayo masezerano, ubundi u Rwanda dukomeza gukorana neza n’ibindi bihugu mu bijyanye n’ikurikiranacyaha binyuze muri uyu mutwe wa Interpol dufite muri RIB.”
Ibihugu bya Afurika biherutse kwemeza burundu amasezerano y’isoko rusange rihuriweho ariko abashinzwe umutekano basanga ibihugu bikwiye gufatanya mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka kugira ngo imigendekere y’iri soko izagende neza.
Kuri ubu ibihugu bya Afuruka yo hagati n’iy’iburengerazuba byo byamaze kwemeza amasezerano y’ubufatanye mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka.
Daniel Hakizimana