Bamwe mu Bakarani bakorera mu mujyi wa Kigali bavuga ko akazi bakora ari akazi nk’akandi kandi kagutunga ukanabaho neza.
Ubukarani ni akazi k’imbaraga abagakora akenshi baba bikorera imizigo.
Abo mu mujyi wa Kigali bavuganye n’itangazamakuru rya Flash, bapakira imizigo mu mamodoka bakanapakurura, icyo bahurizaho ni uko n’ubwo ari akazi gasaba ingufu kavunanye, ariko ngo karabatunze kandi ugakora bimuteza imbere.
Bagirayabo Damascene avuga ko aka kazi kaguteza imbere, kakagutunga.
Ati “Icyo nabwira abantu ni uko aka kazi kantunze n’ubwo ntafite koperative mbarizwamo, ariko mba ndi hano nshaka amaramuko. Icyo nabwira abantu bavuga ko aka kazi ntacyo kamaze,burya ibintu byose ari mu mutwe kuko natwe karadutunze.’’
Hakizimana Charles na we avuga ko ari akazi kagutunga ndetse ko abenshi banagura amamodoka bitewe no gukora aka kazi.
“Ikintu nabwira abantu ni uko wenda baba bataragakora, ariko ni akazi kagutunga kuko abagakora bose hano abenshi batunze ingo. Ndagira inama urubyiruko cyangwa se abandi bantu ko kujya mu makoperative bisaba amafaranga, umuntu akagenda agakora bakiteza imbere, kuko n’abakarani benshi bakora aka kazi baguze amamodoka.’’
Nyamara ariko kandi abakora aka kazi, basanga ibintu byarushaho kuba byiza igihe abakoresha babo baramuka babahaye ubwishingizi.
Radio Flash na TV twagerageje kuvugisha uhagarariye Koperative y’Abakarani, ariko imbaraga zose twakoresheje ntacyo zatanze.
Umukuru w’Igihugu Paul Kagame akunze gusaba urubyiruko gukura amaboko mu mifuka bagakora, bakirinda gutegereza iby’ubuntu.
Aha perezida Kagame yahanuraga urubyiruko rurenga ibihumbi bitatu rwari rwahuye nawe, akomoza kuri bagenzi babo baherutse gutekerwa umutwe bizezwa amafranga muri Kigali Convention Centre.
Yagize ati “Ni abantu bari baturutse hanze, ariko mu mujyi kuri Kigali Convention Centre abantu barakubita ibihumbi bitanu by’urubyiruko byuzura aho ngaho niba dufite urubyiruko rwumva rutyo rwirukankira ibyo bintu umuntu avuga ati njye nkiza abantu mbaha amafaranga ngira nte rukiruka rukajyayo hari ikibazo!’’
U Rwanda ni kimwe mu bihugu bivugwamo urubyiruko rwinshi rudafite akazi.
Icyakora igihugu gifite politiki yo guhanga umurimo binyuze muri gahunda zirimo Kora Wigire, no gufasha urubyiruko kubona inguzanyo binyuze mu kigo BDF.
AGAHOZO Amiella