Abakobwa bane barashinja umukoresha wabo wa kampanyi ya ‘GBC GABANYIRIZWA LTD’ kwanga kubahemba amafaranga yabo kuko ngo banze ko baryamana.
Bose uko ari bane bakoreraga iyi kompanyi bivugwa ko itanga serivisi zigabyirizwa ku makarita biciye mu kwivuza no guhaha.
Turaganira nabo ariko banyereka kontaro zabo (contract) zabo zigaragaza ko bakoraga ibijyanye no gushaka amasoko, aho umwe yagombaga kujya ahembwa ibihumbi 100, buri wese arasaba ko yakwishshyurwa umushahara w’ amezi nibura 2.
Bavuga ko umukoresha wabo yanze kubahemba kubera ko banze ko baryamana, bemeza ko yabibasabaga kenshi abizeza ko nibaryamana azabahemba, ababyanze akanga kubahemba.
Mu bavuga harimo n’uwo yasuye mu rugo mu masaha y’ijoro, bose barasaba kurenganurwa.
Uyu wasuwe n’umukoresha we mu rugo yagize ati “Njye nari umukozi ukorera hanze mu bijyanye no gushaka amasoko. Ubu ng’ubu ntabwo nkikora kuko ntabwo wakorera ubusa. Nabwiye umuyobozi wacu witwa Rukundo Sam, ko nshaka guhembwa amafaranga yanjye nkakemura ibibazo, arambwira ngo kugira ngo ampembe ni uko twaryamana, nanjye naramwemerereye kuko nari nkeneye amafaranga ariko mbimwemerera ntagira ngo koko turyamanye. Arangije arambwira ati rero nta mafaranga mfite ariko kingaho twiryamire,n’ejo tuzongere ubundi ufate amafaranga yawe.”
Uyu mukobwa yakomeje agira ati “Nahise mpaguruka njya hanze nkugiye gukinga ngaruka najye nashaririye mu maso ndamubwira nti mvira mu nzu ntabwo njyewe ndi umusambanyi. Nyuma yatangiye kunyandikira ubutumwa ambwira ko nihemukiye, ko yanyinginze ngo n’ubwo yasekaga agahinda kari kamwishe, ngo hari byinshi nahombye, ngo nihemukiye ijana ku ijana.”
Mugenzi we nawe yagize ati “Yari amaze iminsi ambwira ngo duhurire aha tuganire, ndabyibuka hari umunsi umwe yandikiye ambwira ati nimuhe umwanya turarane ijoro ryose hanyuma tuganire n’uburyo twakora tukaba twanabana kuko hano nari mfite ibintu byinshi ambwira ngo nta mugore agira ngo arashaka ko twabana, icyo tubasaba rero ni uko mwadutabariza byibura bakabasha kudufasha akareka kwitwaza uwo ari we anashaka kugira ngo aduhohotere, abakobwa akoresha yarabazengereje.”
Rukundo Samuel bakunze kwita Sam ny’iri kompanyi ahakana yivuye inyuma ibivugwa n’aba bakobwa.
Rukundo ati “Ni indaya mba ndi kuzigura? Oya! Ntabwo ari njye uhemba, nta n’ubwo ari nanjye ukurikirana amafaranga y’umufatanyabikorwa, hari ababishinzwe si byo? Yakabaye avuga wenda admin kuko niwe uhura nawe. Umuyobozi wa kompanyi mpura nte n’umukozi? Turi abantu ntabwo ndi umupadiri wenda ngo narakijijwe ngo sinzashaka cyangwa ngo sinashatse, ariko ntabwo iryo kosa njya ndikora.”
“Babahaye ibimenyetso? Ibyobyo bihora bivugwa mu ma kompanyi, abakobwa bareke kurishisha iyo turufu cyane cyane. Umukobwa araguha umusaruro mubi wamumanura mu ntera cyangwa wamubwira uti dore ntushoboye agahita avuga ngo yanjijije ko nanze ko turyamana, ntabwo kuryamana muri business aricyo cyatuzanye. Ese ubu ndamutse naragusuye ntari naguha akazi uri inshuti yanjy,waza mu kazi ukampa umusaruro muke byakwitwa ko naje kugusura nkuterese? Ntabwo bibaho.”
Yakomeje agira ati “Abakozi bazahembwa mu minsi izaza sindamenya niba ari muri uku kwezi cyangwa ari mu gutaha tumaze kwishyuza. Icyakora mbakebure ntawe umenya aho bwira ageze nibakomeza kurishisha iyo turufu baraza kubura akazi mu ma kompanyi, ahubwo n’uko ntamenye amazina aybo ubu unyibiyeho ibanga gato njye nanabarega.”
Uretse aba bakozi bavuga ko hari n’abandi bakobwa benshi bakorewe ihohoterwa nk’iri ariko kubwo kungwa kwiteranya n’umukoresha wabo bakanga kubivuga.
Icyakora basaba Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB gutangira iperereza kuri iki kibazo bavuga ko kibangamiye uburenganzira bwabo.
Igakora n’iperereza kuri serivisi iyi Kompanyi ivuga ko itanga kuko ngo harimo izo babona ari baringa.
Rukundo Samuel bakunze kwita Sam ny’iri Kompanyi ahakana yivuye inyuma ibyo ashinjwa.
Didace NIYIBIZI