Nyarugenge: Bafungiye mu kagari bazira kudatanga amafaranga y’umutekano

Hari abaturage batuye mu Kagari ka Rugenge mu Murenge wa Muhima ho mu mujyi wa Kigali bavuga ko bafunzwe n’ubuyobozi bw’Akagari bubaziza kutishyura amafaranga y’umutekano.

Ubwo abanyamakuru b’Igitangazamakuru cya Flash bageraga ku biro by’aka Kagari ka Rugenge basanze abaturage barimo abagore n’umusaza bari mu cyumba cy’aka kagari bacunzwe n’Abanyerondo hafi aho hari n’abashinzwe umutekano mu rwego rwa DASSO.

Mu buhamya butangwa na bamwe muri aba baturage bagaragaza ko mu masaha y’igicuku cya saa cyenda babonye zimwe mu nzego z’umutekano zirimo Abanyerondo, Dasso, Inkeragutabara zibakomangira ku Nzu batuyemo.

Bahitaga babatwara uko bameze kose, bakaberekeza ku biro by’aka kagari kubafungira yo.

Ku ruhande rwabo bakemeza ko ari ihohoterwa bakorewe.

Uwitwa Murekatete Agnes aragira ati “Badukomangiye mu gicuku, ni ihohoterwa, nk’ubu nari mfite gahunda yo kujya kuvuza umwana, ntaho nagiye, wogaga mu maso baguhagaze hejuru.”

Undi nawe aragira ati “Baje saa cyenda z’ijoro mu rugo bakomanze nyine dutinda kubafungurira, naje gufungura nka saa kumi n’imwe ngiye hanze bahita bambwira bati ntabwo usubira mu nzu. Nagiye no mu bwiherero, umunyerondo ansangamo ati sohoka tugende.”

Bemeza ko aho bari bacunzwe bikomeye n’Inkeragutabara, ntibemerewe gusohoka ngo bajye kwiherera ndetse no gukoresha telefone zabo basaba izindi mbaraga.

Barasabo ko barekurwa bakajya gushaka amafaranga bakishyura.

Uwitwa Samantha aragira ati “Ndizera neza ko nawe ubyiboneye (abwira umunyamakuru) uriya ni umwana unzaniye kano ka reçu (Inyemezabwishyu) kari kari mu rugo. Nibagaragaze niba hano ari muri gereza tubimenye, nonese kwirirwa twicaye aha ngaha turimo turayakorera? Ni ikibazo!”

Murekatete Agnes aragira ati “Turasaba ubuvugizi, bajye baza kwishyuza neza, baza bavuga nabi bariya Banyerondo bakenda no kugubita.”

Aba bavuga ko bafungiye ku biro by’Akagari babarirwa muri batandatu biganjemo abagore n’abagabo, harimo abafite abana ndetse n’abandi batwite.

Ubuyobozi bw’Akagari ka Rugenge bwemeza ko aba bose bananiwe kwishyura amafaranga y’irondo ngo bagiye gukora irondo ryo ku manywa kugira ngo bihwaniremo n’amafaranga bagombaga gutanga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’aka kagari Muhawenimana Françoise avuga ko bazajya bakora ibikorwa by’irondo iminsi ine mu cyumweru.

Aragira ati “Igihe cyose babona badafite ubwo bushobozi, urumva rero bagomba gukora irondo ku manywa iminsi ine mu cyumweru, bishobora kuzaba nk’iminsi cumi n’itandatu mu kwezi. Mu byo bakora harimo gukurikirana ku bikorwa biri kuba, haba hari uhungabanije umutekano bakahagera, bagafatanya n’ubuyobozi bw’umudugudu. Hakaba n’Abanyerondo bamwe tuba turi kumwe hano ku kagari mu rwego rwo gufatanya imirimo imwe n’imwe igendanye n’umutekano.”

Aba baturage bivugwa ko bafungiye ku biro biganjemo abari mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe, aba bishyuzwa amafaranga 500 buri kwezi.

Naho abo mu cyiciro cya kabiri bishyuzwa 1000 buri kwezi.

Icyiciro cya gatatu bakishyuzwa 2000 buri kwezi.

N’aho abari mu cyiciro cya Kane cy’ubudehe bishyuzwa 4000 buri kwezi.

NTAMBARA Garleon