RDC: Abanyekongo bararara bamenye abagize Guverinoma Nshya

Kuri uyu wa kane Abanyekongo bararara bamenye abagize Guverinoma nshya nyuma y’amezi atari make iki gihugu ntayo gifite kuva Perezida mushya Felix Tchisekedi yatorerwa gutegeka iki gihugu.

Ilunga Ilunkamba niwe wagizwe Minisitiri w’intebe biturutse ku gitekerezo cy’uwahoze ategeka Congo Joseph Kabila unafite Abadepite benshi mu nteko ishingamategeko.

Guverinoma ya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo izaba igizwe n’abantu 65. Muri 42 baturuka mu Ihuriro ry’Amashyaka FCC ryo ku ruhande rwa Joseph Kabila.

Naho ku ruhande rwa Perezida Tshisekedi hazaturuka 23.