Imicungire mibi y’umutungo ifitanye isano no kuba tudafite ubwinyagamburiro -RSSB

Ikigo cy’Ubwiteganyirize bw’Abakozi RSSB kiravuga ko imicungire mibi y’umutungo wa Leta ivugwa muri iki kigo ifitanye isano no kuba kidakorera mu bwisanzure.

RSSB ntijya ibura muri raporo ya buri mwaka y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta nk’ikigo cyahombeje Leta mu buryo bukomeye.

Nk’ubu muri raporo igaragaza uko ingengo y’imari y’umwaka wa2013-2014 yakoreshejwe harimo ko RSSB yahombeje Leta Miliyari 65 zaturutse mu ishoramari ryakorwaga nta nyungu igaragara iri shoramari rizatanga.

 Icyo gihe cyanatunzwe agatoki mu itekinika (kubeshya) no kuguriza bitagira inyungu, kandi gikora nk’ikigo kigamije inyungu.

Mu mwaka w’Ingengo y’Imari wa 2016-2017, ikigo cy’Ubwiteganyirize (RSSB) cyaje ku isonga mu bigo byahombeje Leta kubera imwe mu mishinga y’iki kigo ijyanye n’ubwisungane mu kwivuza yagiye idindira.

 Iyi raporo igaragza ko hari amafaranga y’ubwiteganyirize ku mishahara agera kuri Miliyari 16 yakaswe abakozi ariko ntiyagezwa kuri RSSB.

Muri Raporo y’uyu mwaka Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta Obadiah Biraro yongeye gutunga agatoki muri RSSB ko harimo imicungire mibi y’umutungo wa Leta.

 Obadiah ati Mutuelle de Santé imicungire yayo n’ayo iteye impungege kuko twasanze RSSB yitije miliyari 33 muri RAMA. Iyo mikorere sinzi ko yakomeza ityo ngo habeho gucunga neza Mutuelle de Santé , imisanzu ingana na miliyoni 265 iri muri SACCO iraryamye aho imaze imyaka irenze itatu.”

Ikigo RSSB cyanakunze gutungwa agatoki ko cyahawe inshingano zo kubaka amazu yo guturamo hagamijwe guca akajagari ariko kikubaka amazu ahenze arenze ubushobozi bwa benshi mu baturage.

Mu kiganiro aheruka kugirana n’abanyamakuru, Bwana Richard Tusabe uyobora RSSB yabajijwe impamvu ikigo ayoboye kitajya kibura mu nkuru z’ibigo byahombeje Leta amamiridi y’amafaranga y’u Rwanda.

Mu gusubiza yagaragaje ko uburyo iki kigo giteye nta bwinyagamburiro gifite mu mikorere yacyo kandi ngo bigira ingaruka zitandukanye zirimo n’imicungire mibi y’umutungo wa Leta.

Ati “Ibyo rero bifitanye isano na raporo y’umugenzuzi w’Imari ya leta igayitse mu by’ukuri ni icyasha kuri twebwe, iyo uyisomye ukareba iki ivuga n’ibiyikubiyemo bifitanye isano no kutagira ubwinyagamburiro mu mikorere. Tuka rero twumva igihe kigeze,tubonye uko dukora dufite ubwinyagamburiro,tukavugurura uburyo dukoramo, n’abantu hari icyo twashobora gukora, n’iyi raporo igahinduka ikaba nziza.”  

Muri Mutarama uyu mwaka ubuyobozi bwa RSSB bwagaragarije Abasenateri ko ikibazo gikomeye iki kigo gifite ari ukutagira abakozi bafite ubushobozi ndetse icyo gihe abayobora RSSB banasabye guhabwa ububasha bwo kubishakira umuti kugira ngo ibibazo bihari bikemuke.

Daniel HAKIZIMANA