Abikorera basabwe gufata neza umusaruro w’ibinyabijumba

Abahinzi b’ibarayi n’ibijumba n’abashakashatsi muri ibyo bihingwa mu Rwanda barasaba ko tekinoloji yakifashishwa mu guhunika ibyo bihingwa ku buryo byaboneka ku isoko ku bwinshi n’igihe cy’itari icy’umwero wabyo.

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Ubuhinzi n’Ubworozi igaragaza ko ibihembwe by’igihinga byose by’umwaka ushize wa 2018 byasigiye u Rwanda toni z’ibirayi zisaga ibihumbi magana acyenda na 16 mu gihe umusaruro w’ibijumba wanganaga   na toni zisaga miliyoni imwe n’ibihumbi ijana na 86.

Uyu musaruro utuma u Rwanda ruza mu myanya itandatu ya mbere mu kugira umusaruro mwinshi w’ibijumba n’ibirayi muri Afurika.

Abahinzi b’ibyo bihingwa n’ababikoraho ubushashatsi basanga kuba nta buryo bukoresheje tekinoloji buhari bwatuma uwo musaruro uhunikwa ku buryo waboneka ku isoko n’igihe kitari umwero, ari imwe mu nenge zikigaragara mu buhinzi bw’ibinyabijumba mu Rwanda.

Gafaranga Joseph ni umunyamabanga mukuru w’Urugaga rw’Abahinzi n’Aborozi Imbaraga.

 N’aho Dusabumuremyi Jean Claude akaba umushakashatsi mu rwego rw’ubuhinzi.

Gafaranga Joseph ati “Ibirayi, ibijumba kubera ko bigira amazi menshi ntabwo bihunikika, turifuza ko haba ikoranabuhanga ryatuma dushobora kubika ibirayi neza igihe bidahari nko mu kwezi kwa Munani, byagera mu kwa Cyenda byabindi twahunitse bikaba byafasha Abanayarwanda.”

Dusabumuremyi we aragira ati “Ni ikibazo kuko hari igihe ibirayi byera mu gihe gikurikira ugasanga bibuze ku isoko, ariko hari uburyo bwo guhunika ibirayi cya gihe byeze cyane abaturage bakaba babasha kubibika bikaba byanagurishwa igihe igiciro cyagiye hejuru.”

Ibyo abashakashatsi bavuga byumvikanisha ko ibyo guhunika ibinyabijumba bikazakoresha igihe kitari umwero bishoboka, Jean Claude Dusabumuremyi arasobanura uburyo bishoboka.

Ati “Dukoresheje nka tekinoloji zo gukonjesha ukaba wamanura ubukonje ku gipimo runaka nibura ibirayi byo kuribwa bishobora kumara amezi 11.”

Ikigo gishinzwe guteza Imbere Ubuhinzi n’Ubworozi RAB cyemera ko hakiri icyuho mu kwita ku musaruro w’ibijumba n’ibirayi mu buryo bwo kubihunika ariko Dr. Patrick Karangwa umuyobozi mukuru w’icyo kigo asanga leta yonyine itakwishoboza ibirebana no gufata neza umusaruro w’ibirayi n’ibijumba.

Ati “Ntabwo leta yonyine yabona amikoro yo gukora inganda zose zikenewe, uburyo zicungwamo n’uburyo zitera imbere ntabwo byakorwa neza. Igihe kinshi iyo leta ari yo ishyizeho inganda ikazicunga ubona bidatanga umusaruro nk’iyo ari abikorera babigizemo uruhare.”

Ikibazo cyo gufata neza umusaruro w’ibijumba n’ibirayi kirahabwa umwanya mu nama y’iminsi itanu iteraniye mu Rwanda kuva kuri uyu wa Mbere irahuza  abashakashatsi n’imiryango ikora ibijyanye n’ubuhinzi bw’ibirayi n’ibijumba baturutse mu bihugu bigera kuri 20 bya Afurika, baritsa ku kurebera hamwe imbogamizi zibangamiye ibyo bihingwa byombi bifatwa nk’ibifatiye runini imirire ku mugabane w’Afurika.

Tito DUSABIREMA