Nikorezwaga isafuriya ishyushye ku mutwe -uwafatiwe UGANDA

U Rwanda rwakiriye undi munyarwanda witwa Manizabayo Albert wafashwe n’inzego z’umutekano zo muri Uganda aho yikorezwaga isafuriya ishyushye.

Manizabayo Albert w’imyaka 27 wamaze umwaka muri gereza afashwe n’inzego z’umutekano za Uganda, avuga ko yafashwe agiye mu isoko bakamubwira ko yinjiye mu gihugu nta byangombwa afite.

Uyu mugabo avuga ko yafunguwe kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize tariki ya 24 Kanama 2019.

Yagize ati “Nagiye Uganda Tariki 11 kanama 2018, nari ngiye mu isoko rya Kisoro mpindukiye bambwira ko icyangombwa ninjiriyeho cyarangiye. Ngaruka mu Rwanda tariki 24 Kanama uyu mwaka.”

Mu gihe cy’umwaka yamaze muri Gereza avuga ko yikorejwe isafuriya ishyushye ku mutwe, igisebe yarwaye amezi atandatu.

Ati “I Kabare namazeyo ibyumweru bitatu banjyana mu Karere ka Kihihi, namaze kujyayo badukoresha imirimo ivunanye banyikoreza isafuriya ishyushye. Twarimo duhinga bantegeka kwikorera isafuriya ishyushye ngo nyitwarire abandi babone ibyo kurya, nashyizeho ingata biranga ndakomeza ndashya, icyo gisebe nakirwaye amezi agera kuri atandatu nta buvuzi.”

Akomeza agira inama abanyarwanda kutajya muri Uganda, avuga ko nta keza kaho, ndetse ko nabishyuraga amafaranga ngo bave muri gereza, batavagamo.

”Ikintu nabwira urubyiruko bagenzi banjye cyangwa abanyarwanda muri rusange Uganda ni mbi, kuko nta kiza kirimo, nabishyuraga amafaranga ngo bave muri gereza babariraga amafaranga bakaguma muri Gereza.”

Kuva mu mwaka wa 2017, nta mwuka mwiza uri hagati y’u Rwanda na Uganda.

U Rwanda rushinja Uganda gufungirayo abanyarwanda batajyanywe mu nkiko.

Aho abagera kuri 900, bafungiye muri iki gihugu batigeze bajyanwa mu nkiko.

Ubu buhamya bwa Manizabayo bw’uburyo yafungiwe muri gereza za Uganda agakorerwa iyicarubozo, abutanze nyuma y’igihe gito ibihugu bishyize umukono ku masezerano yo kurangiza umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi.

Leta y’u Rwanda nayo iracyaburira abaturage bayo kwirinda kwambuka bajya muri kiriya gihugu.

AGAHOZO Amiella