Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
RDC: Cyera kabaye leta yashyizeho Guverinoma nshya - FLASH RADIO&TV

RDC: Cyera kabaye leta yashyizeho Guverinoma nshya

Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri iki gitondo yatangaje abagize Guverinoma yayo, hari hashize amezi arindwi iki gihugu kidafite Guverinoma kuva Perezida Tshisekedi yarahira.

Minisitiri w’Intebe Sylvestre Ilunga yatangaje ko abagize uverinoma bemejwe kandi ko bagomba gutangira akazi vuba.

Uyu munsi, ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Congo byatangaje abagize Guverinoma.

Guverinoma igizwe na ba visi Minisitiri b’Intebe batanu barimo umugore umwe.

Igizwe kandi n’Abaminisitiri 31 barimo abagore bane; Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Marie Tumba Nzeza, Minisitiri w’Umurimo Nene Nkulu Ilunga, Minisitiri w’Umuryango n’Umwana Béatrice Omeya Atilite na Minisitiri wo mu biro bya Minisitiri w’Intebe Jacqueline Penge.

BBC yanditse ko muri iyi guverinoma harimo amazina azwi muri politiki ya Congo nka Azarias Ruberwa wagizwe Minisitiri wo kwegereza abaturage ubuyobozi no kuvugurura inzego ndetse na Julien Paluku wahoze ari Guverineri wa Kivu ya ruguru.

Iyi guverinoma kandi igizwe na ba Visi Minisitiri 15 banyuranye barimo abagore batatu.

Aba bashyizwe muri Guverinoma benshi ni bashya, hafi bitatu bya kane ni ubwa mbere binjiye muri Guverinoma nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Intebe Sylvestre Ilunga, uvuga ko ari amaraso mashya.