Abavura bakoresheje ibikorwa ngiro ni bake cyane mu Rwanda

Urugaga rw’abavuzi bifashisha ibikorwa ngiro baravuga ko umubare wabo mucye utuma badatanga serivisi zihagije kubaje babagana.

Ubuvuzi bwifashisha ibikorwa ngiro ni ubuvuzi buhabwa abafite ubumuga bwaba ubw’ingingo cyangwa ubwo mu mutwe, binyuze mu kubaha amahirwe yo gukora imirimo isanzwe, bakumva basubiranye agaciro mu muryango nyarwanda.

Ubu buvuzi butaramara igihe mu Rwanda kuko ababyigiye ba mbere bashoje amashuri yabo muri 2018 nyuma y’uko inama ya Guverinoma ibyemeje mu mwaka wa 2014.

Bamwe mu baturage baganiriye n’itangazamakuru rya Flash baravuga ko batarabusobanukirwa neza.

Harerimana Sam avuga ko abaturage bakwiye kumenyeshwa iby’ubu buvuzi.

Yagize ati “Icya mbere babanza kumwigisha ni ukwiyakira, akemera ko afite ukuboko kumwe gusa kandi ntIgakora. Ibyo rero abanyarwanda ntago tubusanganywe n’ibintu bidasanzwe, ubuvuzi bwo mu mutwe ntabwo tubusanganywe mu Rwanda. Kuko abanyarwanda bari bafite uko bavura uwo muntu mu buryo bwabo, ubu rero muri iki gihe ni bishya ni ibintu bigezweho, ni ukuvuga ngo ubu buvuzi ntabwo buzwi cyane mu byaro hari abantu benshi batabuzi.”

Harerimana yakomeje agira ati “Mu byakorwa icyambere ni ukubamenyesha ko ubwo buvuzi bubaho, ndetse no kubamenyesha ko izo ndwara zibaho; icya kabiri bakamenyeshwa ko n’ubwo ubwo burwayi bubaho n’ubuvuzi bwabwo buhari gusa ni urugendo rurerure.”

Murenzi Faustin yunzemo ati “Hari abantu benshi batabisobanukiwe nk’uko nabivuze icyo udasobanukiwe, iyo umurwayi umugejeje kwa muganga, abaganga babyize nibo bakuyobora aho wajya bakagufasha.”

N’ubwo abaturage bavuga ko ubu buvuzi batabusobanukiwe neza, ababukora bagaragaza ko kuba bakiri bacye bituma badatanga serivisi nziza ku barwayi baje babagana.

Murebwayire Epiphanie ni umuyobozi w’aba bavuzi mu Rwanda.

Yagize ati “Turacyari bacye kuko twese tuzi umubare w’abanyarwanda uko tungana, turarwara, turarwaza inshuti zacu bagenzi bacu bararwara rero usanga tukiri bacye,nk’ubu mu bitaro bya Kanombe turi babiri, ku munsi niba twakiriye abarwayi 15 turi bacye kugira ngo dushobore gufasha ba babantu ejo tukakira abandi bityo bityo umwaka ugashira imyaka ibiri igashira. Mu by’ukuri turacyakeneye umubare munini w’abavuzi bifashisha ibikorwa ngiro mu Rwanda.”

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko kuba ubuvuzi bwifashisha ibikorwa ngiro bugifite imbogamizi z’abaganga bake birimo gushakirwa umuti urimo no kubyigisha muri Kaminuza.

Dr. Zuberi Muvunyi ni umuyobozi mukuru ushinzwe serivisi z’ubuvuzi muri Minisiteri y’ubuzima.

Yagize ati “Umubare wo ntabwo uhagije rwose nk’uko nabivuze indwara zitandura ziragenda ziyongera, ndetse hari n’ibihe bibi twavuyemo birimo Jenoside yakorewe Abatutsi byasize ubumuga butandukanye ku banyarwanda. Iyo wongeyeho izo ndwara zitandukanye bigira ingaruka nyinshi kandi mbi. Aba baganga baracyenewe mu kuvura ibyo bibazo byose, niyo mpamvu Kaminuza y’u Rwanda yafunguye ishami ribigisha. Buri mwaka hasohoka 15 ariko ntibihagije tugomba kongera.”

Iyi nama ibaye ku nshurio ya 11 muri Afurika, ifite umukoro munini wo kurebera hamwe uko inzitizi ziri muri ubu buvuzi zakurwaho kandi za Guverinoma z’ibihugu zikabigiramo uruhare, harimo kuzamura urwego rwa serivisi zitangwa n’abakora ubu buvuzi, by’umwihariko mu Rwanda bakava ku baganga cumi n’abatanu gusa baba mu bitaro bitandukanye byo mu Rwanda.

Yvette UMUTESI