Mageragere: Abanyeshuri ba G.S. Butamwa bagaburirwa intica ntikize

Abanyeshuri bo mu mu Rwunge rw’Amashuri rwa Butamwa mu murenge wa Mageragere mu karere ka Nyarugenge baravuga ko amafunguro bafata ku ishuri adahagije bagasaba ko ingano y’ifunguro umunyeshuri ahabwa ryakwiyongera.

Abanyeshuri bavuga ko gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku ishuri ari nziza kuko ituma badakererwa amasomo ariko ngo ikibazo ni uko barya ntibahage ibintu rimwe na rimwe ngo bituma badakurikirana neza mu ishuri.

Umwe ati “Umunyeshuri ashobora kuza kurya atarishyuye ugasanga ari gusonga abandi bishyuye n’icyo kibazo tubona kibitera.”

Undi ati “Mbese iyo urebye hari igihe badateka ibiryo byinshi bihagije tukibaza icyabiteye.”

Undi nawe ati “Bamwe usanga bari kwitotomba abandi ugasanga bari kuvuga ngo ntibahaze, isomo rikabacika abandi ugasanga bari gusinzira kubera inzara.”

Aba banyeshuri bifuza ko hagira igikorwa amafunguro bafata akiyongera.

Umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo muri Groupe Scolaire Butamwa Mukeshimana Console, agaragaza ko impamvu amafunguro bateka ari macye biterwa n’uko amafaranga y’umusanzu Leta itanga ari macye ugereranyije n’ibiciro by’ibiribwa ku masoko hakiyongeraho no kuba  hari ababyeyi badatanga umusanzu wabo  kandi abana babo  bagomba kurya bikaba ngombwa ko ibihari babisaranganya uko biri.

Ati “Umusanzu wa Leta uracyari muto ni ukuvuga ngo babarira umwana amafaranga 56 ku munsi, ugerenayinje n’ibiciro ku masoko urumva nawe icyava muri ayo mafaranga. Turasaba Leta kongera umusanzu itanga ariko ikanadufasha gukangurira ababyeyi bakumva ko iyi gahunda bagomba kuyigiramo uruhare.”

Bamwe mu babyeyi bo mu murenge wa Mageragere barimo n’abarerera muri G.S. Butamwa bagaragaza ko kugaburira abana ku ishuri bifasha abana babo   ariko kuba batayigiramo uruhare biterwa ahanini n’amikoro macye.

Umwe ati“Kuba abana barya ku ishuri byadufashije ibintu byinshi kuko hari abana batahaga kure y’ishuri hejuru aho bita za Nyarubande bagakererwa amasomo ariko kuri ubu ntibagikererwa.”

Undi nawe ati “Uruhare rw’umubyeyi kuba atarutanga ku ishuri ni uko ntarwo aba afite ntabwo ari ukwanga gufasha abarezi.”

Mu mwaka wa 2014 nibwo leta yatangije gahunda yo kugaburira abana biga mu burezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda na cumi n’ibiri, hagamijwe kubafasha kwiga neza ntawe uguye isari.

Leta yibutsa ababyeyi ko iyi gahunda yo kugaburira abana ku ishuri bagomba kuyigira iyabo, bagatanga imisanzu yagenwe mu nama rusange y’ababyeyi.

Umusanzu ngo ushobora kuba amafaranga, ibiribwa, cyangwa umusanzu mu kazi.

Daniel Hakizimana