Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, (RIB) ruvuga ko rwataye muri yombi Nkinamubanzi ukekwaho gutema inka ebyiri imirizo n’ibitsi, akaba afungiye kuri sitatiyo ya RIB yo mu Murenge wa Gihango mu Karere Rutsiro.
Ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter RIB ivuga ko uwatemye inka ari gukurikiranwa.
Ati “Mwaramutse, Nkinamubanzi Evariste, ukekwa kuba yatemye izi nka yafashwe, ubu arimo kugurikiranwa n’ubugenzacyaha kuri RIB sitation ya Gihango mu karere ka rutsiro.”
RIB yongeyeho ko iperereza rigikomeje.
Dr. Emmanuel Rubagumya uvura amatungo yabwiye Umuseke ko ubusanzwe abaganga bajya ‘bakata inka umurizo’ bagamije kuyivura, ariko ngo bahita bahagarika amaraso kugira ngo itava cyane.
Iyi ngo ni tekiniki ijya ikorwa n’abaganga ariko isaba ubumenyi n’ubwitonzi.
Dr Rubagumya ariko avuga ko iyo umugizi wa nabi atemye inka umurizo, akabikorana ubugome bishobora kuyivuramo urupfu.