Amafoto: Kigali, Gaz yatwitse inzu irakongoka umwe ajyanwa mu bitaro

Umuturage umwe ari mu bitaro nyuma yo gutwikwa bikomeye na gaz yaturitse igatwika inzu mu kagari ka Rugenge mu murenge wa Muhima mu mujyi wa Kigali.

Mu masaha ya saa tanu z’amanywa nibwo iri turika rya gaz ryabaye, umwotsi wari mwishi cyane, ari nako inzu irushaho kugurumana.

Abari hafi birukankiye mu nzu kureba umukobwa wari waturikanywe n’iyi gaz, babasha kumukuramo atarakongoka, icyakora yari afite ibikomere byinshi by’ubushye ataka cyane. 

Kalimba Johnson ni nyir’inzu yakongotse aravuga uko byagenze.

Ati “Nagiye kumva numva ikintu kiraturitse nsohotse nsanga ari gas ituritse umwana aza yahiye wese tugerageza uko tumufasha ngo tumujyane kwa muganga, tubona ubushobozi bwa Polisi nibwo bubaye hafi bamujyana kwa muganga. Twizeye ko ari bukire, ibyangiritse ni byinshi inzu yose irahiye iyo babagamo irashize nta kintu bavanyemo na kimwe, twatinye kujyamo gusa inzu nini yo nta kintu yabaye.”

Bidatinze polisi ishinzwe kuzimya inkongi y’umuriro yatabaye izimya iyi nzu icyakora nta cyarokotse.

Abaturage babonye biba bafashe ingamba zo gukoresha gaz neza birinda impanuka n’ubwo ku rundi ruhande hari abagaragaza ko bafite impungenge zo kuzongera kuzikoresha.

Umwe yagize ati “Nyine ngo yari atetse ari imbere ya gaz kumwe umuntu ayikoresha arangije ngo arafungura biraturika, ubwo rero ibintu uzafungura bikaguturikana tuzajya dukoresha ibyo tudafungura bya gikene bidaturika.”

 Undi yagize ati “Ubu igitekerezo cyo kugura gaz ntabwo nkiteze kuyigura rwose.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhima Mukandori Grace asaba abaturage gukoresha uburyo bwa gaz butateza impanuka.

  Ati “Icyo nabwira abaturage icya mbere ni ubwirinzi bw’ibi bikoresho bya gaz, ababishoboye bafite inzu zo hanze bayikura mu nzu bakayishyira hanze batekera ariko bataharara. Ikindi hari udukoresho twabugenewe tubasha kukwereka ko gaz yagize ikibazo kuko gahita gasakuza ukamenya ko yagize ikibazo ukaba wanahunga, nashishikariza abaturage kugura utwo dukoresha bikabafasha kwirinda impanuka ya gaz mu gihe yabayeho.”

Uwatwitswe n’iyi gaz yahise ajyanwa ku bitaro bya Muhima, ngo ubuzima bwe bwitabweho.

Si ubwa mbere muri uyu mwaka habayeho impanuka za gaz iheruka ni iyahitanye umugore wo mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo, mu Mujyi wa Kigali, yamuturikanye ubwo yari ayitetseho inakomeretsa umwana we ndetse n’inzu bari batuyemo irashya irakongoka.

 N’ubwo Leta ikomeje gukangurira abaturage gukoresha ingufu za gaz aho gukoresha amakara, impanuka nk’izi hari benshi bazibona nk’impuruza ko hakwiye amahugurwa ku baturage ku buryo bakoresha izi gaz.

Abatari bacye bakunze gusaba ko hapimwa n’ubuzirangenge bwazo kugira ngo zidakomeza kuba ikibazo aho kuba igisubizo.

Didace NIYIBIZI