Abacuruzi muri Afurika bagaragarije abanyapolitiki ibibazo bibangamiye ubucuruzi bw’umugabane

Abacuruzi muri Afurika basanga ubucuruzi kuri uyu mugabane buzatera imbere ku rwego rwifuzwa igihe Abanyapolitiki bazaba bumva ibintu kimwe bagashyira hamwe mu gukemura ibibazo biri mu rwego rw’ubwikorezi.

Ubujura ku byambu, ruswa, ibikorwa remezo bidahagije, kudafungurirana ikirere, imisoreshereze itanoze, ni bimwe mu bibazo abatumiza n’abohereza ibicuruzwa mu mahanga bavuga ko bidindiza urujya n’uruza rw’ibicuruzwa muri Afurika.

 Ibi biravugwa mu gihe ibihugu bya Afurika biherutse no kwemeza burundu amasezerano y’isoko rusange rihuriweho

Umucuruzi Denis Karera, akaba no mu Kanama k’ubucuruzi mu muryango  wa Afurika y’iburasirazuba, yasabye  ko ibihugu bya Afurika byumva ibintu kimwe mu gushakira umuti ibibazo bikoma mu nkokora ubucuruzi bwa Afurika.

Ati “Mureke nk’abanyafurika twishimire aho tugeze hanyuma ariko tunicarane tunaganire ku bibazo bihari kandi tuvuge rumwe nk’umugabane, ibaze nk’igihugu ntashaka kuvuga gifite ubukungu bukiri hasi cyagiye hariya kikarwanya isoko rusange rya Afurika, ukibaza uti ubwo ararwanya nde ko ari ikibazo dusangiye? Reka mbabwire ntushobora kwigondera ikiguzi cy’ ubucuruzi wenyine.”

Hari abasanga ubumenyi buke bw’abakora mu ngeri y’ubwikorezi muri Afuriko nabyo bigira uruhare mu kudindiza ubucuruzi kuri uyu mugabane.

Seka Fred umuyobozi w’urugaga rw’abunganira muri gasutamo abatumiza n’abohereza ibicuruzwa mu mahanga muri Afurika y’iburasizuba FEAFFA, avuga ko bagiye gushyira ingufu mu kongera ubumenyi bw’abakora mu ngeri y’ubwikorezi muri Afurika.

Ati “Ese umunyarwanda uyu munsi umubwiye kujya gukora ku cyambu cya Mombasa afite ubushobzi bwo kuvuga icyo azakorayo? Umubwiye uti mfite ikintu kiremereye gipima toni ijana azakubwira ko ibyo bintu atabikora ariko ko birakorwa, ni ukuvuga rero abantu bacu tugomba kubaha ubumenyi tukabigisha kugira ibijyanye n’ubwikorezi byikorerwa neza niba ari impapuro z’imisoro zikorwe neza nta kunyereza imisoro.”

U Rwanda nk’igihugu kidakora ku nyanja ruvuga ko hari byinshi rukora mu koroshya urujya n’uruza rw’ibicuruzwa.

Aha harimo uburyo bwo gukurikirana ibicuruzwa hifashishijwe internet, ivanwaho ry’imbogamizi z’ubucuruzi zitari imisoro n’amahoro n’ibindi.

N’ubwo bimeze gutya ariko Minisitiri w’Ibikorwaremezo Amb. Gatete Claver avuga ko gucuruzanya n’amahanga bigisaba ikiguzi kiri hejuru.

  Ati “Mu gihe dukomeje kungukira mu koroshya ishoramari, gutunganya ibicuruzwa no kubijyana ku masoko harimo na mpuzamahanga, mu Rwanda biracyaduhenda. Ibihugu bidakora ku nyanja nk’u Rwanda, ikiguzi kibarirwa hagati ya 30 na 40 ku ijana y’ikiguzi cy’ibicuruzwa, ibi rero bidukoma mu nkokora iyo dupigana ku Isoko. Ikindi Akarere ka Afurika y’iburasirazuba ku Isi kari mu duhendwa mu gukora ubucuruzi, intandaro ikaba ikiguzi cy’ubwikorezi kiri hejuru, ibintu bikoma mu nkokora kompanyi z’ubucuruzi.”

Mu Rwanda hateraniye inama y’iminsi ibiri ihuje abacuruzi, impuguke mu bukungu n’Abanyapolitiki barebera hamwe icyakorwa mu gukemura ibibazo bikoma mu nkokora urujya n’uruza rw’ibicuruzwa muri Afurika.

Daniel Hakizimana