Batandatu barakekwaho kuba inyuma y’urupfu rwa Louis Baziga

Nyuma y’iminsi itatu Louis Baziga wari Umuyobozi wa Diaspora Nyarwanda muri Mozambique yishwe arashwe, hatangiye gushyirwa mu majwi abantu baba bari inyuma y’uwo mugambi, muri abo hagaragaramo Umudipolomate w’Umurundi.

Baziga yarashwe ari mu modoka ye ya Toyota a Land Cruiser Prado yitwaye hanyuma yitambikwa n’izindi ebyiri zirimo abantu batatu bafite imbunda nini n’intoya, bamumishaho amasasu yitaba Imana.

Abantu batandatu bari gushyirwa mu majwi nk’abakekwaho uruhare mu rupfu rw’uyu mugabo n’ubundi wari waragezwe amajanja inshuro nyinshi ariko akarusimbuka.

Umwe mu bashyirwa mu majwi ni Eric-Thierry Gahomera urebera inyungu z’u Burundi muri Mozambique ukekwaho kuba mu bacuze umugambi wo kwica Baziga afatanyije n’abandi barimo Revocat Karemangingo wahoze ari Umusirikare mu ngabo za Habyarimana usigaye akorera ubucuruzi mu bihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo.

Urutonde rw’abakekwaho uru rupfu ririmo kandi Benjamin Ndagijimana uzwi nka Ndagije, bivugwa ko abarizwa mu mutwe w’iterabwoba wa RNC akaba ari murumuna wa Safari Stanley wabaye Umusenateri ubu akaba ari mu buhungiro.

Uyu Ndagijimana nawe akora ubucuruzi.

KT Press dukesha iyi nkuru yatangaje ko mu bandi bari gushyirwa mu majwi harimo Diomède Tuganeyezu wahoze muri FAR akaba ari umucuruzi, aho we na Ndagijimana na Karemangingo bari bafitanye amakimbirane na Baziga biturutse ku rusengero bashinze.

Uwatanze amakuru yavuze ko hari amajwi ya Tuganeyezu yo mu 2016 atanga amabwiriza ku bagizi ba nabi kugira ngo bice Baziga ubwo bageragezaga uyu mugambi bwa mbere.

Tariki ya 25 Werurwe 2016, Baziga yavuze ko “Abantu b’Abanyarwanda bene wacu bashatse kungura ngo banyice, babwira umuntu w’umupolisi ngo ‘tuzi ko ufite imbunda kandi uziranye n’itsinda ry’abantu, dukeneye kubona uyu muntu yapfuye mutubwire amafaranga mushaka’.”

Uwo mupolisi washyizweho ngo amwicishe bari basanzwe baziranye, aza kumuhamagara aramuburira undi aherako ahunga amara igihe yihishe.

Muri Nzeri Diomède Tuganeyezu, Benjamin Ndagijimana, Revocat Karemangingo, bashyikirijwe urukiko bashinjwa uwo mugambi.

 Umushinjacyaha muri urwo rubanza yavuze abashatse kwivugana Baziga bamuzizaga amakimbirane bafitanye aho bashaka kwiharira Itorero rya Pantekote bafite muri Mozambique ahitwa Machava, ryitwa Pentecostal Church in Revival Mozambique, bose bafatanyije gushinga.