Gisozi: Batswe agafanta k’ibihumbi 200 kugira ngo abagabo babo bafungurwe

Hari abagore babiri   batuye mu mudugudu w’Umurava mu kagari ka Ruhango ni mu murenge wa Gisozi isaba ko abagabo babo bafungiye ku Gisozi bafungurwa kuko ngo icyaha bakurikiranyweho cyo gutera amabuye ku nzu y’abaturanyi ntacyo bakoze.

Umunyamakuru wacu wageze muri ako gace yasanze hari umuntu wiyitirira inzego z’umutekano wasabaga amafaranga ibihumbi 200 abo bagore kugira ngo abafashe abagabo babo bafungurwe.

Mukarukundo Claire na mugenzi we Gakuru Chantal tubasanze aho batuye mu murenge wa Gisozi, Mukarukundo avuga ko akubutse muri gereza aho asize umugabo n’uwa mugenzi we.

Intandaro y’iryo tabwa muri yombi ni amabuye yatewe ku nzu y’umuturanyi wabo mu ijoro ryo kuwa 25 Kanama 2019, bagakekwaho kubigiramo uruhare ariko bo bakavuga ko barengana.

Barasobanura uko byagenze.

Mukarukundo Claire yagize ati “Bigaragaye ko amabuye arimo guterwa nashatse nimero z’ushinzwe umutekano ndazibaha bajya kumureba bagiye kumureba amabuye yarongeye akubita cyane ashoreranye twese duhagaze hano, abagabo bacu ntibari bagatashye.”

Tukiganira n’abo bagore ako kanya umwe muri bo yahamagawe na nimero atazi imusaba amafaranga ibihumbi 200 y’u Rwanda yiswe ay’agafanta kugira ngo abafashe gufunguza abo bagabo, twakoresheje ikoranabuhanga dukurura ayo majwi.

Usabwa amafaranga: Tubwire tubone uko twitabaza n’abaturanyi tumenye ngo ni angahe turebe ko twayabona.

Usaba amafaranga: Urabona ino dosiye (dossier) yanyu n’uriya mugabo urimo kubirukaho twari tuvuze duti niba mufite nka maganabiri tubihorere bigendere, duhite tubarekura bigendere utiriwe unagaruka hano.

Twakoresheje amayeri yo gutahura amazina y’uwahamagaye yaka ruswa dusanga telefoni yakoresheje yanditse kuri Francis RUZAGIRIZA.

Amazina ahuye n’ayo yabwiye abo yakaga amafaranga.

Kwakwa ruswa bene aka kageni byasembuye amarangamutima y’aba bagore ku buryo babifashe nk’ikindi kimenyetso cy’akarengane kandi hakaba hari undi wihishe inyuma y’ibyo byose agamije indonke.

Mukarukundo Claire ati “Nk’uyu uri kumpamagara gutya wasanga ari we uri gukora ibi byose kugira ngo abone uko adukuramo amafaranga.”

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gisozi buvuga ko icyo kibazo bukizi kandi ko kiri mu maboko y’ubugenzacyaha, kandi ngo igihe icyo kibazo cyagaragamo ruswa inzego zibishinzwe nabyo zabikurikirana.

Serukiza James ni umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umusigire w’umurenge wa Gisozi.

Ati“Hagize umuntu ugaragaza ko asaba ruswa, inzego ni cyo zibereyeho ziramukurikirana.”

Byageze n’aho hakekwa imbaraga zidasanzwe ko ari zo zaba zitera amabuye hejuru y’uwo muturunyi kuko uwayateraga yari yabuze burundu.

.

Twageze iwe dusanga adahari ariko amakuru atangwa n’aba bagore avuga ko umuturanyi wabo nta ruhare yigeze agira mu ifungwa ry’abagabo babo.

Tito DUSABIREMA