RMC yamaganye ababona Abayisilamu mu ishusho y’iterabwoba

Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda, wamaganye uwari wese ubona Abayisilamu mu ishusho y’imitwe ikora iterabwoba yiyitirira Isilamu.

Hirya no hino ku Isi humvikana imitwe y’iterabwoba yiyitirira Isilamu. 

Uku kwiyitiririra idini ya Islam, Cheikh Mbarushimana Suleiman umujyanama wa Mufuti w’u Rwanda avuga ko imitwe y’iterabwoba ibikora igamije kuyobya abantu hagamijwe gushaka abayoboke.

 Yasabye abantu kumenya ko Isilamu bisobanura amahoro bityo ko abakora iterabwoba biyitirira iri dini ntawe ukwiye kubafata nk’abayisilamu.

Ati“Kuvuga ko hari abantu bajya mu mitwe y’iterabwoba bitwaje Isilamu twavuga ko bidakwiye gufatwa gutyo kuko Isilamu itandukanye n’iterabwoba no guhungabanya umutekano w’uwariwe wese arenganyijwe. Unahereye no ku izina Isilamu ubwaryo bivuga idini ry’amahoro n’umutekano ku buryo umusilamu ari umuntu ukwiye gutanga umutekano aho wamusanga hose, ababikora rero bihishe mu mwambaro wa Isilamu navuga ko ahubwo abo ari abanzi ba Isilamu.”

Ku ruhande rw’Abaturage yaba Abayisilamu n’abatari abayisilamu bagaragaza ko ubugizi bwa nabi bukorwa n’imitwe yiterabwoba yiyitirira Isilamu bitagomba kwitirirwa Idini ahubwo ababikora babibazwa ku giti cyabo.

Umukirisitu ati “Isilamu ubwaryo ni Idini, ntabwo rero twafata abayisilamu bose ngo tubagerekeho iby’iterabwoba kuko ni abantu kuva cyera tubanye neza kandi ubona ko dukomeje kubana neza ikindi n’iryo terabwoba mu Rwanda ntari hari.”

Umuyisilamu ati “Umukobwa aba umwe agatukisha bose, nonese dufashe urugero ku bakirisitu, ko habamo ibyiciro ubwo se igice kimwe gikoze ibintu runaka byakwitirirwa abakirisitu bose?”

Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda usaba itangazamakuru ko ryajya rikoresha imvugo “Imitwe y’iterwabwoba yiyitirira Isilamu aho kuvuga ko ngo “Imitwe y’iterwabwoba igendera ku mahame ya kisilamu.”

Kugeza ubu ngo hari ingaruka zitandukanye ziterwa no kuba imitwe y’iterabwoba yiyitirira idini ya Isilamu nk’uko Cheikh Mbarushimana Suleiman umujyanama wa Mufuti w’u Rwanda abisobanura.

Ati “Ni uko ushaka kumenya idini ya Isilamu ayimenya mu ishusho mbi noneho uwakayiyobotse ntayiyoboke niyo mpamvu ukoze ibyo tumubara nk’umugizi wa nabi w’umuhemu uhemukira abayisilamu.”

Imitwe y’iterabwoba yiyitirira idini ya Isilamu izwi cyane ni Boko Haram, Alshabaab, Al Qaid na Islamic State.

Perezida wa Iran Hassan Rohani muri 2015 yasabye Abayisilamu ku Isi guhaguruka bakarwanya iyi mitwe ikomeje kwambika isura mbi idini ya Isilamu.

Daniel Hakizimana