Nyarugenge: Yavuganye n’itangazamakuru none bimukozeho

Hari umuturage wo mu mudugudu wa Rugenge uherereye mu murenge wa Muhima uvuga ko nyuma yo gutanga amakuru mu itangazamakuru, atorohewe namba n’ubuzima abayemo.

Uyu muturage wo mu karere ka Nyarugenge avuga ko atumva ukuntu yahawe iminsi ntarengwa yo kuba avuye mu nzu, nta gihe giciyeho akanzwe n’umuyobozi w’umudugudu amubaza ukuntu yatanze amakuru kuri FLASH.

Ubuyobozi buvuga ko ibyo kubuza abaturage gutanga amakuru ari amakosa.

Nta gihe kigeze ku cyumweru kiranyuraho, itangazamakuru rya FLASH ribagejejeho inkuru y’abantu bafashwe bagafungirwa ku biro by’akagari bazira kudatanga amafaranga y’isuku n’umutakano.

Umwe mu bari bafungiye ku kagali ubwo twakoraga iyo nkuru, yabwiye  FLASH ko umuyobozi w’umudugudu wa Imihigo myiza uzwi ku mazina ya Ngufu, yaje kumubaza impamvu yatanze amakuru, anamubwira hari icyo azamukorera kizamwereka ko ari munsi y’amategeko, ko agomba kuyoborwa uko babishaka.

Uyu muturage wifuje ko tudatangaza amazina ye kubera impamvu yise iz’umutekano we, yavuze ko bwacyeye agahabwa iminsi 15 ntarengwa yo gushaka aho aba yimukiye. Iminsi izwi nka ‘préavis’.

Urwo rupapuro, itangazamakuru rya FLASH rirufitiye kopi.

Kuri we ngo uko guhurirana uwo muyobozi abiri inyuma, kuko ubusanzwe yari abanye neza na nyiri amazu.

Ati “ Kugeza ubu nta kindi kibazo dufitanye nta n’icyo twigeze tugirana. Njye ndabizi neza ko ari ubwo buyobozi, kuko yaje anyigambaho, ambwirako aje kunyereka ko ari umuyobozi.”

Mu gihe Abanyarwanda bashyirwaga mu by’iciro by’ubudehe, leta y’u Rwanda yari yashimye gushyira uyu muturage mu kiciro cya mbere cy’ubudehe.

Uyu muturage uba mu cyumba kimwe abanamo n’umuvandimwe ndetse n’urubyaro, avuga ko icyo yifuza kumenya ari ikihishe inyuma yo guhurirana kw’amakuru yatanze, na ‘préavis’ yahawe.

Ati “ Bikurikiranye n’iyo ‘préavis’ ukuntu yaje, n’umuyobozi w’umudugudu w’aho nkorera ukuntu yaje ambwira, njye nabasabaga niba mwabikurikirana mukamubaza impamvu iyo ‘préavis’ yakurikiranye n’uko yansanze ku kazi, n’uko twari twatanze amakuru.”

Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’akagali ka Rugenge ko mu murenge wa Muhima mu karere ka Nyarugenge, buvuga ko ntaho byabaye ko umuturage atanga amakuru nyuma agatotezwa.

Rutikanga Justin, ushinzwe imibereho myiza mu kagari ka Rugenge gaherereye mu mujyi wa Kigali, avuga ko bagiye gukurikirana ikibyihishe inyuma, umuturage akarenganurwa.

Ati “ Ibyo nibyo twareba rero, tukareba iyo ‘préavis’ yahawe niba hari aho ihuriye no kwishyura amafaranga y’umutekano, kuko numva bitakagombye kugira aho bihurira… Turamutse dusanze bihuye, umuturage yaba yararenganye.”

Uyu muturage avuze ko ubuyobozi bw’inzego z’ibanze za mutoteje, mu gihe hirya no hino mu gihugu turi kumva abantu bahohotewe bazira kuvugana n’itangazamakuru.

Urugero ni urwo umuturage wo mu murenge Gacurabwenge mu karere ka Kamonyi, wandikiye FLASH asobanura byimbitse ibyamubayeho nyuma y’amakuru yatanze y’akarengane yagirirwaga.

Akavuga ko ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bumuhoza ku nkeke, bumubaza uwo ari ngo atange amakuru.

Yanditswe na Abdullah IGIRANEZA