Gasabo: Bahabwa inyemezabwishyu idahwanye n’ayo bishyura

Hari abakora ubucuruzi buciriritse mu murenge wa Kimironko mu karere ka Gasabo bavuga ko bakwa amafaranga y’isuku n’umutekano adahwanye n’ayanditse ku nyemezabwishyu.

Imwe muri gahunda Umujyi wa Kigari washyizeho mu rwego rwo guca umwanda, no kubungabunga umutekano harimo gushyiraho amashyirahamwe yigenga yishyuza umusanzu w’isuku ndetse n’uw’umutekano.


Ni umusanzu bivugwa ko ari isuku ibakorerwa ndetse no kongerera ubushobozi abanyerondo mu rwego rwo kurushaho gukora irondo kinyamwuga.


Gusa abakora ubucuruzi buciciritse bakorera mu murenge wa Kimironko Akagari ka Nyabisindu mu mudugudu wa Bukinanyana, baravuga ko bari basanzwe batanga umusanzu w’amafaranga 2000 y’umutekano n’2000 by’isuku.


Icyakora kuva mu kwezi kwa gatandatu uyu mwaka babwiwe ko bagomba kujya bishyura ibihumbi bitanu ku isuku ndetse n’umutekano.


Aya mafaranga ngo barayishyura ariko barinubira ko batishyura amafaranga angana kandi bakora ubucuruzi bwenda kungana, si ibyo gusa ngo n’ayo bishyura ntaba ahuye n’ayanditse ku nyemezabwishyu bahabwa.

Umwe yagize ati “Ubu aha nkorera nishyura ibihumbi bitatu by’isuku, uwo twegeranye yishyura ibihumbi bibiri, wareba agaciro k’aho akorera ukabona gakubye kabiri n’aho ndi. Ku mutekano ho nishyura ibihumbi bitanu ariko urumva undi bamwishyuza ibihumbi bine.”

Mugenzi nawe yagize ati “Amafaranga turashyira ku nyemezabwishyu bakandika ibinyuranye, izo z’ibihumbi bitanu baba bazifite iyo bagiye kuziguha kuko uba wanze kuyatanga bandika hejuru amafaranga adahwanye n’ayo wabahaye murimo mushwana.”


Undi uhamaze igihe gito ahakorera yagize ati “Baraje barambwira ngo ngomba gutanga ibihumbi bitanu by’isuku n’ibindi bihumbi bitanu by’umutekano, mbabwira ko aribwo nyitangira nti gusa ayo mafaranga ari menshi kuko n’ahandi nigeze gukorera ntabwo bigeze baca ayo mafaranga.”


Aba bacuruzi bifuza ko bakwishyura umusanzu wa 2000 nk’uko byahozeho.


Kuri iki kibazo Umuyobozi w’agategano wungirije w’Akarere ka Gasabo ushinzwe ubukungu Mberabahizi Raymond Chrestien avuga ko iki kibazo atari akizi gusa ngo agiye kugikurikirana.


Twavuganye ku murongo wa telefone.


Ati “Rwose tugiye kubikurikirana, uwo tuzasanga yarabigizemo uruhare azabihanirwa mu buryo bukomeye kuko iyo ni imikorere idakwiye nta gato. Ni ukuvuga ngo ibyo watse umuturage bigomba kuba bihuye nibyo umwandikiye ku nyemezabwishyu, icyo nabwira abaturage ntibakemere gufasha abantu gukora amafuti, nk’ubwo bakimara kwemera gufata ayo mafaranga bagahita batubwira ako kanya uwo muntu yahita ahanwa akabera abandi urugero.”


Umujyi wa kigali ushyize ingufu mu isuku n’umutekano aho kuri ubu uza ku isonga mu mijyi ifite isuku kandi itekanye.