Uburyo bwo kuboneza urubyaro bukwiye kuba amahitamo y’ubukoresha -LONI

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima RBC kirasaba abanyarwanda gukangukira gukoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro bagendera kure imyumvire ihabanye n’ukuri.

N’ubwo kuri ubu ikigereranyo ku miryango ari abana bane, bavuye kuri batandatu mu myaka itanu ishize, umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima RBC Dr. Sabin Nsabimana asanga bigihangayikishije.

DR. Nsabiamana agira ati “Turifuza ko umuryango ubyara abana ushoboye kurera, atari ukubyara gusa ngo twuzure nk’umusenyi wo ku nyanja ariko bakicwa n’inzara, bakajya mu biyobyabwenge kuko wabuze umwanya n’ubushobozi bwo kubitaho.”

Dr. Nsabimana akomeza agaragaza ko uburyo bwo kuboneza urubyaro nta ngaruka bugira kuko haba hagendewe ku bushakashatsi bwifashisha ibyiciro bitandukanye.

Ati “Dufite uburyo bwinshi bwo kuboneza urubyaro, bitewe n’icyiciro cy’umuntu n’imyaka, abakuze hari ibyo bagenerwa tugendera ku bikora. Tugendera ku bushakashatsi hari ibyo ugerageza ntibikunde, ibyo urabireka ibyo ugerageje bigakunda bikihutisha urabikora. Uburyo bwo kuboneza urubyaro bwose nta na bumwe bukuraho ubundi.”

Ku ruhande rw’Umuryango w’Abibumbye, Mark Bryan schreiner uyobora ishami ryawo ryita ku muryango mu Rwanda UNFPA, we yemeza ko kuboneza urubyaro ari ingirakamaro ariko uburyo bwo kuboneza urubyaro bukwiye kuba amahitamo ya buri wese cyane cyane mu bakiri bato.

Mark agira ati “Dukeneye guha amakuru ajyanye n’imyororokere abakiri bato kugira ngo birinde gutwara inda zitateganijwe kandi ayo makuru ashobora gutangwa n’inzego z’ubuzima, binyuze mu myigishirize mu mashuri, ndetse bishobora no kwigishirizwa mu bikorwa rusange nk’umuganda, ibiganiro bitangwa n’abayobozi, ibiganiro hagati y’umugabo n’umugore ndetse no hagati y’abana n’ababyeyi ku buryo hatangwa amakuru nyayo, urubyiruko rukihitiramo uburyo bukwiye bwo kuboneza urubyaro.”

Imibare itangwa n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima RBC yo mu mwaka wa 2018, igaragaza ko kuri ubu kuboneza urubyaro mu Rwanda biri ku kigero cya 53 %.

Yvonne MUREKATETE