Leta yasabwe guhagurukira ruswa ishingiye ku gitsina

Amashyirahamwe aharanira uburengenzira bw’abagore arasaba Leta guhagurukira ikibazo cya ruswa ishingiye ku gitsina ikomeje kuvugwa mu mitangire y’akazi mu Rwanda.

Ibi biravugwa mu gihe hari abagore n’abakobwa baherutse kubwira itangazamakuru rya Flash ko umukoresha wabo yabatse ruswa ishingiye ku gitsina.

Umwe yagize ati “Nyine we yifuzaga ko turyamana ngo narangiza ngo azampembe ariko nyine nkaba muziho ako kageso kuko nk’abakobwa 150 akoresha, hafi 80 yaryamanye nabo.”

Undi  ati “Abakobwa benshi akoresha yarabazengereje ndabyuka hari igihe yigeze kuza arambwira ngo turyamane.”

Mugenzi wabo nawe yagize ati “Yacaga wenda nko mu gikari ukabona arakwandikiye ati bite,  amakuru, nkamubwira nti njyewe mfite umugabo ntabwo byashoboka.”

Bashingiye ku bushakashatsi bwagiye bukorwa mu bihe bitandukanye,  abagize amashyirahamwe aharanira uburenganzira bw’abagore avuga ko ruswa ishingiye ku gitsina ari ikibazo gihangayikishije, bagasaba inzego za Leta kugihagurukira cyane ko ngo u Rwanda rwasinye amasezerano mpuzamahanga agamije gukumira ihohotera rishingiye ku gutsina rikorerwa mu kazi nk’uko bisobanurwa na Marie Barikungeri, umwe mubagize amashyirahamwe aharanira uburenganzira bw’Abagore mu Rwanda.

Ati “ Ntabwo byoroshye ni nayo mpamvu turimo duhamagarira abayobozi ngo baze twese dushyire hamwe tuyirwanye bibe ubukangurambaga  bw’igihug. Umuyobozi ukomeye twumve ngo arakivuze  nibivugwa n’umuyobozi wa muntu ubikora azumva ko ari ikibazo gikomeye kandi n’ inzego zikizi.”

Ubushakashatsi buheruka bw’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane Transparency International ishami ry’u Rwanda bugaragaza ko ruswa ishingiye ku gitsina igaragara mu nzego za Leta n’izabikorera.

Gusa mu bikorera ngo ubu bwoko bwa ruswa buri ku rwego rwo hejuru.

Icyakora kuyihashya ngo bigonga urukuta rw’abagitinya gutanga amakuru batinya ko bakwirukanwa mu kazi.

Mwambari Faustin wa Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo ushinzwe umurimo avuga ko  itegeko ry’umurimo riherutse gushyirwa ahagaragara rizafasha mu guhanga na ruswa ishingiye ku gitsina.

Ati “Icyo dukora ni ukuyirwanya kuko ni umuco mubi kandi ibipimo wenda bisigaye bigaragazwa na Transparency ni uko abantu basigaye batinyuka bakabigaragaza kandi iyo byamenyekanye inzego zirabahana, ngira ngo ubu itegeko rishya riteganya ko n’umuntu ushobora kumufata amajwi nk’ikimenyetso kuri iki cyaha cya ruswa  gusa igikomeye cyane ni ukwigisha abaturage ububi bwa ruswa.”

Kugeza ubu u Rwanda ruri ku isonga  mu bipimo bitandukanye bigenda bishyirwa ahagaragara na Transparency International mu kurwanya ruswa.

Ubukungarambaga ku buba bwa ruswa n’ingamba zishingiye ku mategeko ngo niyo ntwaro yo guhashya ruswa by’umwihariko ishingiye ku gitsina.

Daniel HAKIZIMANA