Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi iravuga ko hari icyizere cy’uko umugambi wa leta wo kuba Abanyarwanda bagejejweho amashanyarazi ku gipimo cy’ijana ku ijana mu mwaka wa wa 2024 uzagerwaho.
Kuri uyu wa mbere iyi Minisiteri na Banki y’Isi bashyize umukono ku masezerano y’inguzanyo ikabakaba miliyari 112 z’amafaranga y’u Rwanda azifashishwa mu gukwirakwiza umuriro w’amashanyarazi mu gihugu.
Ni amasezerano yashyizweho umukono na Dr. Uzziel Ndagijimana Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi ku ruhande rw’u Rwanda, na Said Yasser El-Gammal uhagarariye Banki y’Isi mu Rwanda.
Iyi nguzanyo n’ikiciro cya gatatu ari nacyo cya nyuma cy’imyaka itatu ishize, Banki y’Isi imaze iguriza u Rwanda amafaranga yo guteza imbere urwego rw’ingufu z’amashanyarazi mu mushinga mugari watangiye mu mwaka wa 2017.
Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ihereye ku buryo abaturage bagerwaho n’amashanyarazi bagiye biyongera, iragaragaza icyizere ko mu mwaka wa 2024 Abanyarwanda bose bazaba bagerwaho n’amashanyarazi.
Dr.Uzziel Ndagijimana minisitiri w’Imari n’Igenamigambi ati “ Muri iyi imyaka itatu dukoresheje inkunga, urwego rw’amashanyarazi rwateye intambwe igaragara mu kwihutisha kugezaho Abanyarwanda amashanyarazi, aho iyo gahunda itangira twari turi kuri 41% y’Abanyarwanda bagerwaho n’amashanyarazi, ariko mu kwezi kwa gatandatu uyu mwaka twari tugeze kuri 52%.”
“Ibi bitanga ikizere ko ya ntego yo kugera ku gipimo cy’100% mu mwaka wa 2024 izashoboka.”
Kuba buri Munyarwanda yaba agerwaho n’amashanyarazi mu myaka ine gusa iri imbere byumvikana nk’akazi katoroshye ku gihugu, ariko n’umugambi ushyigikiwe na banki y’isi kandi yiteguye gukora ibishoboka byose ngo ishyigikire u Rwanda muri iyi gahunda.
Said Yasser El-Gammal ahagarariye Banki y’Isi mu Rwanda aragira ati “
Ibyagezweho muri uru rwego ntawabihakana kandi ni kimwe mu byo igihugu kigomba kwishimira. Intego nayo ifite uburemere, kuko umugambi w’u Rwanda wo kuba amashnyarazi yakwiriye igihugu cyose bitarenze mu mwaka wa 2024 ni intego nziza, twese yaba mu bigo mpuzamahanga n’abandi bafatanya bikorwa, turi gufasha u Rwanda kugeraho.”
Iyi nguzanyo ya Miliyari 112 z’amafaranga y’u Rwanda Banki y’isi yahaye u Rwanda, izishyurwa ku nyungu ya 0.75 % mu myaka 38, kandi muri yo harimo 6 isonewe.
Hirya y’uyu mushinga w’imyaka itatu, Minisiteri y’imari n’igenamigambi ivuga ko hari n’indi mishanga yo mu rwego rw’ingufu Banki y’isi ifashamo u Rwanda kuri ubu irimo gushyira mu bikorwa ku buryo uyiteranije yose ingana na Miliyoni 761 z’amadorali y’Amerika.
Inkuru ya Tito DUSABIREMA