Nyuma y’imyaka ibiri afungiye muri Uganda aratabariza bagenzi be bagifungiye Kisoro

U Rwanda rwakiriye Umunyarwanda  washimutiwe muri Uganda  n’inzego z’umutekano zo muri iki gihugu, wemeza ko bagenzi be bafungiye Kisoro bakorerwa iyicarubozo ryo gukubitwa no gukoreshwa imirimo ivunanye.

Muhire Jean Baptiste afite umugore n’umwana, kuri ubu atuye mu karere ka Musanze, mu majyaruguru y’u Rwanda.

Aganira n’Itangazamakuru kuri uyu wa mbere, yavuze ko ubwo yavaga mu Rwanda ajya mu muri Uganda kwiga imyuga mu mwaka 2017, yaje gushimutwa yisanga muri gereza.

Ati “Ubwo nari muri bisi tutaragera Kisoro turi mu misozi ya Kanaba umanuka ureba Kisoro, badukuye muri bisi; abavaga Kampala n’abajyaga Kampala batwaka ibyangombwa batujyana muri gereza ya Kisoro.”

“ Tugeze muri Gereza, bamwe bari bafite utujeto, abandi bafite indangamuntu, bamwe bavuga ko babakuyeho utujeto basigaranye amarangamuntu gusa.”

Muhire Jean Baptiste  avuga ko Abanyarwanda bashimutwa n’inzego z’umutekano bakoreshwa imirimo ivunanye, abandi bagakubitwa.

Ati “ Bamwe kurya birabanira kubera kunanirwa cyane, no guhinga bakubitwa usanga bamwe mu mugongo… nk’uriya mwana turi kumwe, we naraye mukanda kuko imbavu barazivunaguye.”

Abanyarwanda bakunze gutanga ubuhamya kubaba barashimutiwe muri Uganda, bakunze kumvikana bagira inama abandi kutirukira kujya muri iki gihugu.

Aha Muhire Jean Baptiste nawe arabigarukaho.

Ati “ Uwitwa Umunyarwanda, uwitwa Umunyarwandakazi wese ukata akajya mu gihugu cya Uganda, (namubwira ko) atari igihugu cyo kwirukiramo uko umuntu apfuye kubona nta kintu kimujyanye, nta kintu mu by’ukuri cyo agiye gukora, cyangwa se harimo ubundi butumwa yaba agiyemo… gupfa kwirukanka ngo bagiye gupagasa, (nababwira ko) atari ibintu byiza, ko babihagarika.”

Uyu Munyarwanda wari ufungiwe ahitwa i Masoro mu gihugu cya Uganda, avuga ko hari abafatwa bakakwa ruswa ariko ntibibabuze gukomeza kubafunga, n’ubwo we ngo amahirwe yagize ari uko hari abashinzwe umutekano waho bari bafungiye bari baziranye, bigatuma afungwa gusa ariko ntagire amafaranga acibwa.

REBA UBUHAMYA KU BURYO BURAMBUYE

Inkuru ya Yvette Umutesi