U Rwanda rwakwakira imikino ya Commonwealth itarakirwa n’igihugu na kimwe cy’Afurika?

Ubuyobozi bwa Federasiyo y’imikino ihuza ibihugu biri mu muryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza Commonwealth buravuga ko igihe kimwe u Rwanda rushobora kuzakira iyo mikino n’ubwo ngo hakiri byinshi bigomba kubanza  gukorwa.

Komite Olimpike y’u Rwanda ari nayo iruhagarariye muri federasiyo y’imikino ihuza ibihugu biri mu muryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza, ishingira ku bushake bwa Politike y’igihugu yo guteza imbere siporo n’ibikorwaremezo byayo mu kugaragaza ko bishoboka kwakira imikino y’ibihugu bihuriye muri Commonwealth imwe muyikomeye ku Isi.

Amb. Valens Munyabagisha ni Perezida wa Komite Olimpike mu Rwanda.

Ati “Iyo mubona nka Perezida wa Repubulika wacu atwubakira Arena nk’iriya ntabwo ari ukugira ngo tuyitembereremo cyangwa ngo amakipe ya hano mu gihugu abe ari yo ahakinira, ni ukugira ngo n’amakipe yo hanze azaze ahakinire. Ikigaragara ni uko ubuyobozi bwacu buri muri iyo gahunda yo kwakira imikino ikomeye kandi myinshi.”

N’ubwo Amb. Munyabagisha avuga ibi ariko azi neza ko kwakira iyi mikino bisaba amikoro mu buryo bwose by’umwihariko ibikorwaremezo iyo mikino icyenera  ari nayo mpamvu ahamya ko kuyakira nk’u Rwanda atari ibya vuba.

Yagize ati “Abantu bacyee bitabira iyo mikino ni nk’ibihumbi bitatu, ni ibintu umuntu atavuga ngo ejo cyangwa ejo bundi tuzahita tuyakira, ariko njye iyo ndebye nsanga hasigaye igihe kitari kinini kugira ngo  twakire imikino yo kuri ruriya rwego.”

Federasiyo y’imikino ihuza ibihugu biri mu muryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza iri gukorera inteko rusange i Kigali, isanga u Rwanda rushobora kuzakira imikino ya CommonWealth  n’ubwo hari ibitarakorwa ariko ngo hari n’intambwe yatewe.

Dame Louise Martin ni  Perezida w’iyi federation.

Ati “Hari ibigomba gukorwa ariko tutirengagije akazi kari gukorwa na  Valens afatanije n’abo bakorana mfite ikizere ko umunsi umwe ahazaza,muzakira imwe mu mikino yacu kandi ndabitegereje kuko ndatekerezi ko mu Rwanda ari ahantu heza.”

Kuva imikino ihuza ibihugu bihuriye muri CommonWealth yatangira gukinwa mu 1930 nta gihugu na kimwe cyo ku mugabane w’Afurika kirayacyakira.

Ibihugu icyenda ni byo byonyine bimaze kuyakira, Australiya yakiriye uyu mwaka ushize wa 2018 niyo imaze kuyakira inshuro nyinshi zigera kuri eshantu.

Umujyi wa Birmingham wo mu bwongereza akaba ari wo uzakira imikino itaha izaba mu mwaka wa 2022.

Tito DUSABIREMA`