Ese kwegura kwa bamwe mu bayobozi b’uturere ntibyaba byaratinze? -Ubusesenguzi

Abaturage ntaho bagera mu iterambere igihe abayobozi babareberera badakora neza, hari ubwo biba ngombwa ko hajyaho abashoboye

Ibi ni ibitangazwa na bwana Mutangana Frederic Perezida wa Njyanama y’Akarere ka Karongi.

Mu karere ka Musanze ko inama njyanama yeguje abayoboraga akarere kuko barangwaga n’imyitwarire mibi, ruswa no kutubaha abaturage.

Bwana Ndayisaba François wari umuyobozi w’Akarere ka Karongi ndetse n’ikipe bakoranaga  igizwe na Mukashema Drocelle wari umwungirije ashinzwe imibereho myiza y’abaturage na Bagwire Esperance, bose banditse begura kucyo bita impamvu zabo bwite.

Si inkuru yatunguranye kuri aka Karere kuko mu minsi yashize abakayoboraga batawe muri yombi bakekwaho guhimba imibare y’ubwitabire bw’abaturage mu gutanga mutuelle de santé, ibizwi nko gutekinika.

Mutangana Frederic, Perezida wa Njyanama y’Akarere ka Karongi mu kiganiro na Radio Flash kuri telefone yagaragaje ko imikorere ya Mayor n’abari bamwungirije babonaga ntaho yageza abaturage.

Mutangana ati “Akarere ntikabura ibintu bitagenda hari ibyo ubona ukabona bigomba gukosoka, ikintu cya mbere ni uko umuturage atera imbere, iyo abaturage bagifite ubukene, harimo abana batajya ku ishuri, ibyo ni ibintu umuyobozi yakagombye gutekereza ngo igihe icyari cyose  ntabishoboye  nagenda hakajyaho abandi.”

Mu karere ka Musanze naho mayor Habyarimana Jean Damascene n’umwungirije bwana Ndabereye Augustin uri mu maboko y’ubugenzacyaha kubera guhohotera uwo bashakanye, begujwe na njyanama.

Icyakora ngo umuyobozi wari ushinzwe imibereho y’abaturage we yatanguranwe yandika yegura kuko nawe yumvaga nta bushobozi afite bwo kugira aho ageza akarere ka Musanze.

Ku murongo wa Telefone, Bwana Emile Abayisenga Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Musanze yabwiye Radio Flash na TV ko nyobozi yarangwaga n’imyitwarire mibi, kumungwa na ruswa no gusiragiza abaturage.

Ngo umuti wari uwo  kuyirukana.

Abayisenga yagize ati “ Byatewe n’ibibazo byinshi kandi bimaze igihe bitabonerwa ibisubizo kandi atari ukubera ko bitazwi ahubwo ari uburangare cyangwa se kutabyitaho kw’abagize nyobozi, twavuga nk’ibibazo by’imiturire yo kutubahiriza igishushanyo mbonera, ruswa, ibibazo bibangamiye abaturage, isuku nke, ni ibintu byinshi kandi ubuyobozi bufite ibisabwa byose kugira ngo bufashe abaturage nkabo.”

Abandi beguye ni abayobozi bungirije mu karere ka Ngororero ndetse n’umunyamabanga nshingwbaikorwa w’akarere.

Dr. Dr Dushimumuremyi Jean Paul perezida wa Njyanama yavuze ko akurikije uko bakorana nta gitunguranye cyabayemo.

Dr. Dushimumuremyi ati “ Batanze impamvu y’uko babona badashoboye inshingano bashinzwe nicyo bahurijeho. Twari tuzi ko bishoboka kuko ni abantu dukorana munsi ku munsi hari ibyo tubasaba gukora, iyo tubasaba gukora ni uko tuba tubabwira ko hari ibitagenda neza, buriya bararebye basanga bakurije ingufu zabo ibyo tubasaba batabigeraho bahitamo kureka akazi kugira ngo baharire abashobora kubishobora.”

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Burera ushinzwe imibereho myiza, Habyarimana Jean Baptiste nawe yeguye, akaba yandikiye Inama Njyanama ayimenyesha ubwegura bwe.

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere, Shyaka Théobard yavuze  ko yakiriye ibaruwa yo kwegura ya Uwamariya Béatrice uyobora aka karere.

Yavuze ko mu gihe kitarambiranye haterana inama hagasuzumwa uko kwegura.

Byagoranye kugira ngo haboneke n’umwe mu beguye ku mpamvu ze bwite nwavugira mu itangazamakuru rya Flash, ariko abagize njyanama bagaragaza ko ari ikibazo cy’ubushobozi mu mikorere.

Aba bari abayobozi mu turere iyo usesenguye imvugo zaba Perezida ba njyanama usanga batakoreraga ibikwiye abaturage kuko bumvikanisha ko hari aho bayoboraga abaturage bakiri mu bukene.

Ibi birasa kandi n’impamvu yasobanuwe na Minisitiri w’Imari Dr. Uziel Ndagijimana, ubwo yavugaga ku mpamvu imihigo ya 2019-2020 itashyizweho umukono, ngo ni uko basanze haburamo gukemura ibibazo by’abaturage, Perezida Paul Kagame agasaba ko byasubirwamo.

Haracyumvikana nk’abaturage batagira ubwiherero muri utu turere abayobozi basezeye, ndetse no kutagira ubwiherero by’umwihariko umwanda muri Musanze.

Ubwo Perezida Paul Kagame ahaheruka yabakebuye abasaba ko akarere k’ubukerarugendo nka Musanze katagakwiye kubamo umwanda.

Ibi biriyongeraho na nyobozi za tumwe mu turere usanga zihanganye ku buryo nta terambere ryahagera.

Alphonse TWAHIRWA