Amahanga yamaganye urugomo n’ihohoterwa rikorerwa abanyamahanga muri Afrika y’Epfo, birimo kwicwa amaduka menshi yasahuwe. Ibi biraturuka mu mvururu zirimo ko abanyagihugu badashaka abandi bantu bahakorera.
Ubugizi bwa nabi burimo gusahura no gutwika imitungo y’abanyamahanga, bakomoka ku mugabane wa Afurika muri Afurika y’Epfo, byahereye ahitwa Jeppestown.
Byatangiye abantu bakeka ko ari ibisanzwe bigera mu mujyi wa Johannesburg.
Ibinyamakuru byo muri iki gihugu bigaragaza abaturage bakubitwa, batwikwa ari bazima mbere yo gusahura imitungo yabo.
Abahuye n’aka kaga cyane biravugwako ari abakmoka muri Nigeria.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Nigeria bwana Geoffrey Onyeama akoresheje Twitter yanditse ko ibyakorewe abaturage b’igihugu cye bibabaje cyane , ati ibi biranarambiranye.
Ibihugu birimo Kenya nabyo byagaragaje ko mu baturage bahohotewe muri Afurika y’Epfo harimo abaturage bayo ndetse na Zambia.
Muri iki gikorwa byinshi mu bihugu byita cya kinyamaswa cyo kwanga abanyamahanga, abanya Kenya nabo ngo barasahuwe bitavugwa nk’uko Ambasaderi wa Kenya muri Afurika y’Epfo bwana Jean Kamau abivuga.
Ibi bikorwa bya kinyamaswa byiganje mu ntara ya Gauteng ndetse ubu ngo abantu batanu bamaze kugwa mu mvururu mu gihe abasaga 189 bamaze gutabwa muri yombi babizira.
Bamwe mu bantu bazwi cyane ku mugabane wa Afurika bakoze igisa n’imyigaragambyo yo kwamagana igihugu cya Afurika y’Epfo kubera iki gikorwa cyo kugirira nabi abanyamahanga bavuga ko aribo babatwara imirimo.
Umutegetsi ushinzwe imibereho y’abaturage yabwiye BBC ko aba bahemukira abanyamahanga babashinja kubatwara ubutunzi.
Abaririmbyi rurangiranwa b’abanya Nigeria barimo Burna Boy na Tiwa Savage bari mu bamaganye iyi migirire y’iki gihugu.
Tiwa Savage we yanamaze gutangaza ko atakigiye kuririmba muri Afurika y’Epfo kubera ko abanya gihugu bari kubaga nta kinya bene wabo b’abanya Nigeria.
Hagati aho ariko kandi Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Zambia (FAZ) ryatangaje ko ryakuyeho umukino wa gicuti icyo gihugu cyari gifitanye na Afurika y’Epfo kubera ibikorwa byo kwibasira abanyamahanga bikomeje gufata indi ntera.
N’ubwo bimeze gutya ariko Perezida wa Afurika y’Epfo, igihugu kiri kuberamo inama ikomeye ku rwego rw’Isi yiga ku bukungu wa Afurika, World Economic Forum on Afrika, yamaganye ibi bikorwa bya kinyamaswa, abanya Afrika y’Epfo bari gukorera abandi banya Afrika.
Bwana Cyril Ramaphosa yavuze ko ashaka ko ibi bihita bihagarara kuko ngo nta gisobanuro cyabyo gihari.
Perezida wa Komisiyo y’Ubumwe bwa Afurika, bwana Moussa Faki Mahamat nawe yasabye ashimitse ko iki gikorwa cyo guhohotera abanyamahanga gihagara bwangu ariko ngo arashima ko ubutegetsi butabishyigikiye.
Hari ibihugu byatangiye gusa n’ibyihimura ku banya Afrika y’Epfo, kuko amashusho ava muri Nigeria arerekana abaturage basahura amaduka y’abanya Afrika y’Epfo cyo kimwe no muri Zambia nabo ngo bashobora kuba bihimuye.
Igihugu cya Somalia nacyo ngo gishobora guhagarika isosiyete ya MTN y’abanya Afurika y’Epfo ikorera mu gihugu.
Amaduka n’imitungo y’abanyamahanga biri kwangizwa mu bice bitandukanye bya Afurika y’Epfo, ndetse Leta isa n’aho nta ngamba zihamye yafashe ngo ibikumire.