Kigali: Ab’amikoro make barasaba koroherezwa kubona aho kubaka

Bamwe mu baturage bo mu mujyi wa Kigali basanga hakwiye gushyirwaho uburyo butuma n’abaturage bafite amikoro macye babasha kubona uko bubaka bijyanye n’ubushobozi bwabo.

Ni kenshi hirya no hino mu mujyi wa Kigali humvikana abasenyewe bazira ko bubatse mu kajagari ariko   abaturage bakagaragaza ko iki kibazo  giterwa n’uko hari benshi bifuza kugira inyubako muri Kigali kandi bafite amikoro  macye bagasanga Leta ikwiye gushyiraho  uburyo butuma abantu bafite amikoro macye nabo babasha kubaka muri Kigali.

Umwe mubaganiriye n’itangazamakuru rya Flash ati “ Ugura ikibanza cy’ibihumbi maganatanu ariko ugasanga kucyubaka biragoranye bitewe n’ubushobozi bucye.”

Undi ati “Urabona nka Kimihurura ituwemo n’abakire, baba bagomba gushaka utundi duce twaturwamo n’abamikoro macye.”

Undi muturage nawe ati “ Urabona nka hano mu mujyi abubaka uko bashatse nibo bateza akajagari n’amanegeka ariko rero Leta ishyizeho uburyo ab’amikoro macye bakubaka yaba ibagiriye neza.”

Kuva aho kubaka mu Mujyi wa Kigali bitangiriye gukomera ndetse no kugura ikibanza bitakiri ibya buri wese, abenshi berekeje amaso mu mijyi yunganira Kigali.

Gusa inzobere mu bukungu Dr. Canisius Bihira asanga atari ngombwa ko buri muturage muri Kigali agira inzu ye bwite ahubwo ngo hari ukundi byakorwa akurikije uko mu bihugu byateye imbere babikora.

Yagize ati “Ikintu kihutirwa ni ukubaka inzu nini cyane zibasha gucumbikira abantu benshi  I Burayi no muri Amerika zirahari zicumbikira nk’abantu maganatanu cyangwa igihumbi kandi yubatse mu buryo bwiza ikagira amazi meza, ibibuga abana bakiniramo n’ibindi.”

Kuri ubu umujyi wa Kigali ushyize ingufu mu kugenzura abubaka mu kajagari hagamijwe ko igishushanyo mbonera cyubahirizwa.

Ni ingamba zakunze gutungwa agatoki ko zigamije kwirukana ab’amikoro macye mu murwa mukuru.

Gusa ubuyobozi bushya bw’umujyi wa Kigali bugaragaza ko kuri ubu igishashanyombonera gishya cyateganyije n’uburyo abafite ubushobozi bucye n’abo babasha kubona aho kuba muri Kigali nk’uko Nsabimana Ernest, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe Imiturire n’Ibikorwaremezo aherutse kubitangaza mu kiganiro n’abanyamakuru.

Ati “Nagira ngo abaturage mbamare impungenge, igishushanyombonera cyasubiwemo hagendewe kubitekerezo byinshi by’abasabaga ko cyagaragaza n’uko ab’amikoro macye babona aho kuba.”

Mu buryo bw’igenamigambi, muri 2050 umujyi wa Kigali uzaba utuwe na Miliyoni hafi enye.

Ibi bivuze ko uyu ari umukoro ukomeye wo gushyiraho uburyo buri wese muri izi milini azaba atuye neza.

Daniel HAKIZIMANA