France: Isake Maurice yatsinze abantu bayijyanye mu rukiko

Urukiko rwo mu Bufaransa rwanzuye ko umuntu utunze isake wari warinubiwe n’abaturanyi kubera kubika kwayo mu rukerera bavuga ko ibasakuriza, ikirego cyabo nta shingiro gifite.

Iyi sake yitwa Maurice itaha ku kirwa cya Oléron ku mwaro w’inyanja ya Atlantique, yashinjwaga gusakuriza umugore n’umugabo bari mu kiruhuko cy’izabukuru, bafite inzu yo kuruhukiramo iri hafi aho.

Amakuru y’ijyanwa mu rukiko kw’iyi sake yarakwirakwiriye ku Isi, bituma abantu benshi bavuga ko bifatanyije nayo muri ibyo bibazo.

Nyir’iyi sake, witwa Corinne Fesseau, yasabwe n’ibyishimo ubwo urukiko rwatangazaga umwanzuro w’urubanza kuri uyu wa kane avuga ko yizeye ko ibi bizaba isomo kuri buri wese wahuye n’ikibazo nk’icye nk’uko Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP byabyanditse.

Mu iburanisha ryabaye mu kwezi kwa karindwi uyu mwaka, abunganizi mu mategeko be bari bavuze ko icyo kirego kirimo ubucucu kuko kuba isake zibika ari kimwe mu bikubiye mu buzima bw’Igihugu.

BBC yanditse ko  isake Maurice iyo iza kuba yatsinzwe urubanza, Madamu Fesseau umaze imyaka 35 atuye aha ku kirwa cya Oléron byari kumusaba kwimuka cyangwa agashaka uburyo bwo kujya acececyesha iyi sake ye.

Ubu agiye guhabwa impozamarira ingana n’ama-euro 1,000 (ni agera kuri miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda) ayihawe n’abo bari bamureze, nk’uko umwunganizi we mu mategeko yabivuze.