Abasenateri bavuye ku izima bemera ingengo y’imari izakoreshwa n’intara kandi mbere bari barabyanze.
Ikinyamakuru The Nation cyanditse ko aba Basenateri bavuye ku k’ejo bakemeza ko intara zizakoresha miliyaridi 316.5 z’amashilingi.
Mu biganiro byahuje Abasenateri n’Abadepite, aba Basenateri ikinyamakuru cyanditse ko baneshejwe mu biganiro kuko mbere bashakaga ko intara zihabwa ingengo y’imari ya miliyaridi Sh335.7.
Abadepite bo bashakaga ko intara zihabwa miliyaridi 310 z’amashilingi nayo bakavuga ko ari menshi ariko baza kwisubiraho bemera nibura 316.
Komisiyo y’Ingengo y’Imari yo yavugaga ko aya mashilingi ari make cyane ugereranije n’akazi gakorerwa mu ntara 47.
N’ubwo bwose Sena yemeye ariko ngo izagumya gusaza imigeri kugeza ku munota wa nyuma kuko iki ngo ni ikibazo kuba intara zihabwa ingengo y’imari nto bigira ingaruka ku iterambere.