Umuryango w’Abibumbye wavuze ko nta gahunda ya vuba aha ngaha yo gukura huti huti ingabo za MONUSCO muri Kongo Kinshasa igihe cyose amahoro ataragaruka.
Radio Okapi mu kiganiro yagiranye n’Umunyamabanga mukuru wungirije w’ibikorwa byo kubungabunga amahoro bya Loni, bwana Jean Pierre La Croix yavuze ko mu by’ukuri ubu ntawakwemeza ko iki gihugu gitekanye ku buryo kidakeneye MONUSCO.
Ku bwa Radio Okapi ngo uyu mutegetsi muri Loni avuga ko ikibazo cy’umutekano muke muri Congo kiri mu biganza byayo n’ibihugu by’ibituranyi, kuko hatabayeho gukorana nta kintu na MONUSCO ubwayo yageraho.