Twagirayezu Emmanuel yatorewe kuba umuyobozi w’Akarere ka Karongi by’agateganyo nyuma y’iminsi ibiri abari bagize Komite nyobozi beguye.
Twagirayezu yari asanzwe mu nama Njyanama ahagarariye Umurenge wa Mubuga.
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 3 Nzari 2019 nibwo Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Ndayisaba François n’abamwungirije bombi, Bagwire Esperance wari ushinzwe Iterambere ry’ubukungu, na Mukashema Drocella wari ushinzwe imibereho y’abaturage basabye Njyanama kwegura kubera impamvu zabo bwite.
Biteganyijwe ko inama Njyanama y’akarere ka Karongi izaterana bitarenze iminsi 90 bagatora komite nyobozi nshya nkuko biteganywa n’amategeko.