U Rwanda n’Ubudage mu rugamba rwo guhangana n’abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Sena y’u Rwanda yasabye abagize inteko ishingamategeko y’Ubudage ubufatanye mu kurwanya abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bari mu Budage.

Byagarutsweho mu biganiro byahuje Perezida wa Sena y’u Rwanda n’Abadepite baturutse mu Budage.

Abadepite b’ubudage bari mu Rwanda mu rwego rwo kwirebera iterambere ry’abanyarwanda nyuma y’imyaka 25 habaye Jenoside yakorewe Abatutsi.

ANDEREAS MattFeldt uyoboye itsinda ry’aba Badepite b’Ubudage yabwiye abanyamakuru ko u Rwanda ari igihugu kigaragaza icyizere cy’ejo hazaza heza ndetse ko ibigo by’ubucuruzi byifuza kuhakorera ubucuruzi.

 Mattfeldt  ati “Twaganiriye ku hazaza h’iki gihugu, twasanze kandi hari ibyo tugiye duhuriraho, abantu mu ngeri zinyuranye barimo  abashoramari basanze u Rwanda ari igihugu gitanga ikizere muri Afurika. Kuva muri uyu mwaka kugeza mu 2020 twiyemeza gukorana bya hafi.”

U Rwanda rushima Ubudage ko kuba ari umufatanyabikorwa ukomeye mu ngeri zitandukanye zirimo ubutabera.

 By’umwihariko Sena  y’u Rwanda yabashimye uburyo Ubudage  bwaburanishije  Ignace Murwanashyaka  wari umuyobozi wa FDLR .

Perezida wa Sena y’u Rwanda Benard Makuza yavuze ko mu byo basabye Abadepite mu budage harimo ubufatanye mu guhangana n’abaphobya bakanahakana Jenoside yakorewe abatutsi.

Yagize ati“Abadage muzi ko hari umuntu bakatiye mu  nkiko zabo ukurikiranyweho icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi Murwanashyaka wari unayoboye FDLR. Hari n’undi bohoreje mu  Rwanda. Twaboneyeho rero nk’inteko ishingamategeko kubasaba nk’abagenzi bacu nk’ijwi  rivuga i Burayi ko ubu bafasha cyane mu byerekeranye n’abahakana banapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi kandi bari mu bihugu byabo, babitwemereye.”

Umubano hagati y’u Rwanda n’Ubudage si uwa none  kuko ari umubano umaze imyaka myinshi.

Jenoside ikimara guhagarikwa Ubudage nicyo gihugu cya mbere cyafunguye ambasade yacyo mu  Rwanda.

U Rwanda kandi  rufitanye umubano wihariye n’Intara ya Rhenani Palatina mu Budage, iyi Ntara ikaba ifasha Uturere twinshi two mu Rwanda mu ngeri zitandukanye z’ubuzima bw’Igihugu cyane aho twavuga mu Burezi n’Ubuzima.

Daniel Hakizimana