Ibyo mukora twifuza ko bibagarukira –Perezida Kagame mu muhango wo kwita izina

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasabye abaturiye Pariki y’igihugu y’Ibirunga kurushaho gufatanya no gufata neza iyi Pariki n’ibikorwa by’ubukerarugendo biyishamikiyeho, mu rwego rwo kugira ngo irusheho kuzana abakerarugendo benshi n’inyungu nyinshi ku gihugu no kuri bo ubwabo.

Bamwe mu baturage bagezweho n’ibikorwa byo gusaranganya ingengo y’imari iva mu bukerarugendo barishimira ko bagejejweho ibikorwaremezo birimo amazi,  amashanyarazi, amavuriro,  imihanda, n’ibiro bikoreramo inzego z’ibanze.

Umwe yagize ati “Amafaranga aturuka hanze yinjira mu gihugu usanga akoreshwa mu kubaka ibikorwaremezo, twebwe nk’abaturage bikatugirira akamaro.”

Mugenzi we nawe ati “Njyewe nahoze ndi umuhigi,narahigaga  nkajya gutega inyamaswa nkazirya, ariko aho ibikorwa bya RDB bingezeho ubu narabiretse.”

Ibarura ryakozwe muri 2016 ryerekanye ko ingagi mu birunga ziyongereho ku kigero cya 26% aho zageze kuri 604 byatumye ingagi ziva mu nyamanswa ziri gukendera.

Uku kwiyongera kw’Ingagi, ubuyobozi bukuru bw’Ikigo k’Igihugu Gishinzwe  Guteza Imbere Ubukerarugendo RDB bubigaragaza nk’ibyagizwemo uruhare n’abaturage baturiye ahari ibyo bikorwa by’ubukerarugendo.

Clare Akamanzi umuyobozi mukuru wa RDB yagize ati “Ibyo twishimira ko twagezeho ntibyari gushoboka mutabigizemo uruhare, mutabishyizemo imbaraga ndetse ntibyari gushoboka mutadute inkunga.”

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yijeje abaturage baturiye ahari amapariki n’ibindi bikorwa by’ubukerarugendo ko inyungu ivamo akenshi izakomeza kubagarukira.

Ati “  Icyo navugaga ni ukubashimira kandi no kubabwira ko ibyo mukora  twifuza ko bibagaragarira ko bifite inyungu kuri mwe niyo mpamvu twashyizeho umugabane w’10% y’ibiboneka hano muri iyi parike kugira ngo bigaruke muri mwebwe  bibateze imbere , bifashe guteza imbere igihugu cyacu, hanyuma dukomeze dukorere hamwe  dufatanye ndetse turusheho no kubona amafaranga ava muri iyi parike y’ibirunga.”

Muri 2017 ingengo y’imari yageraga ku baturage baturiye  ahakorerwa ibikorwa by’ubucyerarugendo  yanganaga na 5% ariko nyuma y’uwo mwaka kugeza ubu babona ingana na 10% y’ibyavuye mu bukerarugendo.

Ni umuhango witabiriwe n’ibyamamare bitandukanye harimo Hailemariam Desaleign yabaye Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia yamwise Umukuru, Ambasaderi wa Israel mu Rwanda Ron Adams yise umwana w’ingagi izina rya Igihango, Nicolas Adarberth rwiyemezamirimo ukomoka muri Suède amwita Irembo,  umusore w’imyaka 23 Emmanuel Niringiyimana wagize igitecyerezo cyo kubaka umuhanda w’ibirometero birindwi mu karere ka Karongi yamwise Nimugwire mu Rwanda, umuhanzi w’icyamamare w’umunya Amerika Ne-Yo we yamwise Biracyaza.

Aloysius Paulus Maria Van Gaal OON wabaye umutoza w’amakipe akomeye ku mugabane w’Uburayi nawe yamwise Indongozi, Umuhanzi Meddy amwita Inkoramutima, Sherrie Silver, Umubyinnyi w’icyamamare wazamuye izina ry’u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga yamwise Ibirori.

Tito DUSABIREMA