Bamwe mu baturage bagana ikigonderabuzima cya Ngeruka mu karere ka Bugesera baravuga ko bahabwa serivisi mbi iyo baje kwivuza.
Aba baturage imbere ya Minisiteri y’Ubuzima bavuze ko abaganga babaha serivisi mbi bibereye kuri telefone.
Dusabe Jean Bosco waganiriye n’itangazamakuru rya Flash avuga ko abaganga bakoreshaga telefone mu gihe bari kuvura abarwayi.
Yagize ati “Iki kibazo koko nibyo byaragaragaye,umurwayi yarazaga akicara abaganga bbibereye kuri telephone muri gahunda zabo,umuganga akabacaho atabitayeho,ugasanga birababaje.”
Dusabimana Emerania nawe ntanyuranya na mugenzi we.
Ati “Mu gihe mpamaze mbona amatelefone barayakoreshaga mbere, ariko byaragabanutse ntibikiri nka mbere.”
Aba baturage bavuga ko nyuma y’icyemezo cya Minisiteri y’Ubuzima cyo guhana abaganga bavura abarwayi bari kuri telefone, hazagaragara impinduka.
Dusabe Joseph aragira ati “Icyanyuze ni uko Nyakubahwa Minisitiri yabahanuye bakaba bagiye gukosora ibikorwa batakoraga neza.’’
Dusabimana Emerania na we aragira ati’’Icyo twizeye ni uko bagiye gutanga serivisi nziza ,tukajya dukorera ku mucyo’’.
Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko nyuma y’umwaka iyi gahunda y’ijwi ry’umurwayi itangiye, hagiye hagaragara abaganga bari kuri telefone bityo hakaboneka impfu nyinshi.
Minisitiri w’Ubuzima Dr.Diane Gashumba avuga ko uzafatwa ari kuri telefone azahanwa.
“Twarababwiye tujya gushyiraho aya mabwiriza, hagiye haba impanuka nyinshi, hagiye haba impanuka abaganga bajya kuri telefone agiye gufata umuti w’umwana akagumishaho kagapira bamushyiraho, ikiba muracyizi amaraso arahagarara ntatembere, twagiye tubona impanuka nyinshi, aho kugira ngo bajye kubafunga kubera telefone mwabireka ku neza.’’
Iyi gahunda y’ijwi ry’umurwayi igamije gutanga serivisi nziza ku bagana ibitaro.
Minisiteri y’ubuzima yemereye Poste de Sante makumyabiri Akarere ka Bugesera mu gihe izashyizwe mu mihigo y’Akarere ari zirindwi.
AGAHOZO Amiella