Sinagambiriye guhisha ibimenyetso –Col Tom Byabagamba

Col. Tom Byabagamba mu rukiko yavuzeko icyaha ashinjwa cyo gutunga imbunda no kuzihisha atari ukuri kuko yumva Rtd Genaral Frank Rusagara yari yemerewe kuzitunga.

Iburanisha ry’uyu munsi mu rukiko rw’ubujurire ryaranzwe no kumva col. Tom Byabagamba wamaze umwanya munini yiregura ku cyaha cyo gutunga imbunda mu buryo bunyuranije n’amategeko.

Col. Byabagamba araburana yambaye imyenda ya gisirikare naho Rtd Brig. Gen. Frank Rusagarayambaye imyenda y’icyatsi kibisi iranga infungwa za gisirikare.

Mu rukiko harimo abantu bake bo mu miryango y’abaregwa.

Uregwa avuga ko izi mbunda zivugwa ari izazanwe na Rtd Sergent Kabayiza watwaraga muramu wa Col Byabagamba, Rtd Brig Gen. Frank Rusagara, azikuye iwe akazizana amubwira koGeneral Rusagara kuri ubu uri mu kiruhuko k’izabukuru afunzwe, akanga ko ziguma mu rugo rwarimo umukozi w’umusiviri akazimuzanira nk’uwari umusirikare.

Col. Tom avuga ko icyo gihe imbunda yazifashe akazibika, nyuma y’iminsi itanu agahamagarwa na Lt. Col. Rutagengwa Franco amubaza iby’imbunda, akamubwira ko azifite.

Ngo yumvise uyu musirikare mugenzi we nta kibazo agize, cyane ko yararwaje umubyeyi we wanaje kwitaba Imana afunzwe ntabashe kumushyingura.

Uyu musirikare ufite ipeti rya Colonel avuga ko atagize impungenge ko kwa General Rusagara hari imbunda kuko nk’uko yabibwiye urukiko, ngo azi ko n’abandi basirikare bazifite, ku buryo yumvaga nta kibazo kuba umusirikare ufite ipeti rya General yaba atunze imbunda, kandi ngo akaba asanzwe amuzi nk’umuntu udakeneye imbunda kubera imico ye asanzwe azi.

Urukiko rwabajije Rtd Brig Gen Frank Rusagara, uko izi mbunda yazibonye avuga ko inzego zose zisanzwe zibizi ko atunze imbunda kuko zari zanditse.

Ubushinjacyaha buvuga ko Col. Tom Byabagamba atagize amakenga, kuko ngo nk’umusirikare mukuru atagombaga kwakira izi mbunda zivuye k’umuntu utemerewe kuzitunga, abizi neza, ndetse zikanazanwa na none n’umuntu utemerewe kuzitunga, ni ukuvuga Rtd Sergent Kabayiza kuko nawe atari umusirikare.

Umushinjacyaha uhagarariye ubushinjacyaha bwa gisirikare muri uru rubanza, avuga ko ibi byakozwe hagamijwe guhisha ibimenyetso byagombaga gufasha gutahura icyaha, kuko yarazi neza ko muramu we Rtd General Rusagara yafunzwe, kandi ko nta rwego na rumwe yigeze amenyesha ko abitse izi mbunda za Rtd Gen. Rusagara, ndetse ntanagire amakenga ko izi mbunda zari mu maboko y’abantu batakiri abasirikare batemerewe kuzitunga.

Col. Tom Byabagamba waburanaga mu rukiko hari umugore we n’abana be, avuga ko atumva ukuntu atari yemerewe kwakira imbunda nk’umusirikare mukuru ukiri mukazi, kabone n’ubwo zaba zivuye mu maboko y’abantu batazemerewe.

Icyakora ahakana ko atari agamije kuzihisha kuko ngo iyo ashaka kuzihisha, Rtd Kabayiza wazizanye ntawari wamubonye ko yazimuhaye, ahamagarwa na Lt Col Franco yari kuzihakana.

Kukuba yagaragaraza ko Lt Col Franconta kosa yamubonyeho ubwo yamubwiraga ko azifite, ubushinjacyaha siko bubibona kuko buvuga ko yafunzwe muri military police, asabwe n’uyu musirikare mugenzi we Lt. Franco wilipotinga.

Urukiko rukuru rwa gisirikare muri 2016 rwakatiye igifungo cy’imyaka 21 Colonel Tom Byabagamba kandi akamburwa n’amapeti ya gisirikare naho General wacyuye igihe mu ngabo, Frank Rusagara, ahanishwa gufungwa imyaka 20.

Urukiko rwahamije Col. Byabagamba kubiba ibihuha bigamije gutera imvururu muri rubanda, kuvuga nabi ubutegetsi kandi ari umuyobozi no gusuzugura ibendera ry’igihugu.

Ibi byaha byose abaregwa barabihakana niyo mpamvu bajuriye mu rukiko rukuru.

Rtd. Sergent Kabayiza we wari wakatiwe imyaka itanu yarangije igihano arafungurwa.

Alphonse TWAHIRWA