Ntawe uzongera gusiragira ku cyemezo cy’uko atafunzwe

Leta y’u Rwanda yatangije uburyo bushya bw’ikoranabuhanga  bwo gusaba icyemezo cyerekana ko umuntu yakatiwe cyangwa atakatiwe n’inkiko.

Umuturage azajya agisaba anyuze ku irembo agihererwe aho atiriwe ajya kugifata ku biro by’ubushinjacyaha runaka.

Hashize igihe umuturage ushaka icyemezo cyerekana ko yakatiwe cyangwa atakatiwe n’inkiko agisaba binyuze kuri interineti ariko agafata undi umwanya wo kujya ku biro by’ubushinjacyaha kugifata.

Abaturage baganiriye n’umunyamakuru wa Flash bamugaragarije imvune bahuraga nazo kubera gusiragira kuri iki cyemezo.

Umwe ati “Nk’ubu abantu bagisabye ku itariki eshanu babibonye ariko abo kuri enye no kuri eshatu ntabyo turabbona kuko barakubirwa ngo ntabwo babikoze, ubwo buryo bushya rero bwaba ari bwiza.”

Undi ati “Ibyo nibyo byiza (ikoranabuhanga rishya) aho kugira ngo umuntu ajye ahora asiragira hano ndumva aribyo byadufasha.”

Undi nawe ati “Maze iminsi ine ngisabye ariko sindakibona bambwiye ko ikibazo kiri  ku irembo, ikiza rero ni uko babishyira ku ikoranabuhanga niba umuntu agiye ku irembo agahita akibona.”

Ubushinjacyaha buvuga ko izi mvune abaturage bahuraga nazo bajya gushaka icyemezo cy’uko bakatiwe  cyangwa batakatiwe n’inkiko ari byo byatumye hatekerezwa gushyiraho uburyo bushya bw’ikoranabuhanga bwo gusaba iki cyangombwa binyuze ku irembo  ugisabye agihabwa atiriwe asiragira ajya kugifata kuri Parike.

 Umushinjacyaha mukuru wa Repubulika, Jean Bosco Mutangana  anagaragaza ko ko iki cyangombwa gikenerwa n’abantu benshi.

Ati “Ni kimwe mu cyangombwa gikoreshwa cyane, ntabwo rero ukeneye abo bantu bose kwirirwa bateye umurongo, abantu 253 nibo bagisaba ku munsi mu gihugu hose, hano ku kicaro gikuru haza abasaga 80 ku munsi, abo bantu rero utabashakiye serivise zihuse byaba ari ikibazo.”

Imibare dukesha Ubushinjacya bukuru yerekana ko buri mwaka abaturage ibihumbi 67 basaba icyemezo cy’uko bakatiwe cyangwa batakatiwe n’inkiko.

Uburyo bushya bw’ikoranabuhanga bwo gusaba iki cyangombwa buteganya ko ugisabye azajya agihabwa nyuma y’iminsi itatu.

Umuturage ugisabye  azajya yohererezwa ubutumwa bumwereka uko ahita agisohora muri mudasobwa.

Igiciro cyacyo cyo nticyahindutse kuko cyagumye ku mafaranga 1200.

Daniel HAKIZIMANA