WASAC yavuye ku izima yemera amakosa mu itangwa ry’amasoko

Imbere y’Abadepite bagize Komisiyo Ishinzwe Gukirikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu (PAC), IKigo cy’Igihugu gishinzwe amazi isuku n’isukuraWASAC yemeye amakosa yagaragajwe n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta  ku itangwa ry’amasoko  mu buryo butemewe n’amategeko.

Raporo y’Umugenzuzi w’Imari ya Leta WASAC iri kwisobanuraho ni iy’umwaka w’ingengo y’imari ya 2016-2017.

Nyuma y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amazi isuku n’isukura WASAC, PAC irumva ibisobanuro by’Akarere ka Rutsiro na Nyamagabe ku makosa yagaragajwe na raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ya 2016-2017.

Ubuyobozi bwa WASAC bwemeye amakosa yakozwe muri iryo tangwa ry’amasoko ariko buvuga ko ababigizemo uruhare babihaniwe, kandi ko amakosa nk’ayo atazongera.

Ubuyobozi bwa WASAC bunemera ko bwagize intege nke mu gushyira mu bikorwa inama z’Umugenzuzi w’imari ya leta, aho icyo kigo kiri ku rugero rwa 20% mu gushyira mu bikorwa izo nama.

Muri iki kigo haravugwamo ibibazo by’amasoko abiri asaga amafaranga y’u Rwanda miliyari 10 yatanzwe ku buryo butubahirije amategeko.

N’izindi miliyoni hafi 170 aho amakosa yagaragaye mu masoko kuva agitangira kugeza arangiye.