Bamwe mu baturage batuye mu murenge wa Ngeruka mu Karere ka Bugesera baravuga ko bafite inzara ahanini bakagaragaza iterwa n’izuba.
Bavuga ko Akarere kadatanga ibiryo hakurikijwe ibyiciro by’ubudehe bityo abenshi bari mu cyiciro cya mbere ntibibagereho.
Aha bagaragaza ko abenshi mu bahabwa ibiryo baba batari mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe, nabyo bituma inzara yiyongera.
Uwayifasha Andre ati “Ikibazo cy’inzara hano batanga ibiryo kuri bamwe abandi ntibabibone, ariko ahanini inzara yatewe n’izuba turahinga izuba ntirive bityo ibyo twahinze bikuma. Twasaba ko baduha nk’imbuto z’ibishyimbo cyangw an’utundi tubuto twadufasha.”
Uwitonze Agnes ati “Inzara irahari ikibigaragaza iyo mbirebye n’amaso yanjye mbona iterwa n’iri zuba.”
Nsabimana Theophile ati “Ibiryo byatangiye gutangwa bahereye mu bari mu kiciro cya mbere, nkatwe tubarizwa mu cyiciro cya kabiri nta biryo tubona pe.”
Aba baturage barasaba inzego ko hajya hatangwa ibiryo bahereye mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe, ndetse bakigishwa no guhinga hakurikijwe igihembwe cy’ihinga.
Uwitonze Agnes yagize ati “Ikibazo cy’inzara gihari nanone ahanini giterwa no kuba abaturage bataramenya neza uburyo bwo guhinga batavangavanze ibihingwa.”
Nsabimana Theophile ati “Tugiye tubonera ifumbire ku gihe, tukabona n’imbuto ku gihe twagira amahirwe imvura ikagwira igihe ibyo byadufasha inzara ikabasha gucika.”
Dusabimana Jean Bosco “Tuba dutegereje ikirere, kugira ngo duhinge ,by’umwihariko abaturage batuye mu karere ka Bugesera dukunda guhinga.”
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Mutabazi Richard avuga ko ikibazo cy’inzara gihari cyatewe n’igihembwe cy’ihinga ndetse ko imfashanyo yatangiye gutangwa kubahuye n’icyiza cy’inzara.
“Ikibazo cy’inzara gihari ni uko hari imirenge yagiye igira igihembwe cy’ihinga, hagiye hava izuba rikabije muri iyo mirenge na Ngeruka irimo ubwayo hanyuma rero igihugu kirabibona tujya inama nk’Intara na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, batanga ibiribwa bwo gufasha abahuye n’ibiza.”
“Birumvikana rero imfashanyo ntigera kuri buri muntu wese kimwe ni uko ntiba inahagije ngo buri wese abone imfashanyo uko abishaka, icya Kabiri ni uko harimo n’abitwa ko babishaka kandi muby’ukuri wavuga ko abaherwaho ni abahinze ntibeze kuko ariho inzara yaturutse hari n’uba adahinga agashaka ko ari we uherwaho.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera bukomeza bugaragaza ko hakozwe amabarura yo kwandika abakeneye ibiribwa kurusha abandi, ndetse ko n’ibiribwa bitangirwa mu ruhame, bigakorerwa mu mirenge yose igize aka Karere.
Amiella AGAHOZO