Ninde uzakemura ikibazo cy’ubushobozi buke muri RSSB?

Imbere y’Abadepite bagize Komisiyo ishinzwe gukirikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu (PAC), Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Ubwiteganyirize bw’Abakozi RSSB bwongeye gutaka ubushobozi buke bw’abakozi butuma bacunga nabi umutungo wa leta.

Umuyobozi Mukuru wa RSSB Tusabe Richard avuga ko hari ikibazo cy’abakozi badafite ubumenyi bukenewe no kudakoresha ikoranabuhanga.

Ibindi bibazo birimo ni ukudakurikirana ishoramari rikorwa, ibirarane bidakurwaho no kutamenya umutungo nyawo w’ikigo.

RSSB ntiyazanye bamwe mu bakozi bayo uwari ushinzwe amasoko n’uwari ushinzwe umutungo none isabwe guhita ibahamagaza.

RSSB iravuga ko amakosa menshi y’imicungire mibi y’imari n’umutungo aturuka ku miterere y’ikigo n’abakozi badafite ubumenyi buhuye n’inshingno n’intego z’ikigo.

Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta Obadia Biraro agaragaza ko RSSB ari ikigo cy’imari gikomeye cyane mu gihugu, kuko gifite ishoramari ry’igihe kirkire kandi rhoraho.

Gusa ngo usanga iki kigo kitinjiza inyungu nk’uko bikwiye.

Muri iki kigo hagaragaramo ikibazo cyo kudashyira mu bikorwa inama z’umugenzuzi Mukuru w’Imari ya leta, aho bari ku rugero rwa 27%.